HomePolitics

Minisitiri Shingiro :U Rwanda nirudashyikiriza u Burundi abashatse gukora coup d’état nta gufungura imipaka iduhuza

Kuri uyu wa kane Albert Shingiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yatangaje ko nta kanunu ko kugurura imihahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu gihe rutaragishyikiriza abagerageje coup d’état yo ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize.

Mu kiganiro Shingiro yagiranye n’abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi ndetse n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu mu murwa mukuru Bujumbura ,aho Minisitiri Albert Shingiro yahamirije aba abanyamakuru ko umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara abawurinyuma ari abagerageje guhirika Pierre Nkurunziza bakaba banahabwa ubufasha bw’ubwoko bwose na leta ya Kigali .

uyu mutegetsi wo mu bujumbura avuga ko ari nayo mpamvu nyamukuru yo gufunga imipaka ibahuza n’iki gihugu cy’abanzi babo nyuma y’igitero cy’inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zagabye ahitwa mu Gatumba ho mu ntara ya Bubanza, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Mu ijambo yagejeje kuri aba banyamakuru yakunze kwitsa ku kuba nta gahunda n’imwe ihari yo gufungura iyi mipaka mu gihe ubuyobozi bukuru bwa Leta ya Kigali bukomeje kwinangira gutanga abo bita babihemu nyuma yo gushaka guhirika uwahoze ari umukuru w’igihugu .

Shingiro yagize ati : “Na n’ubu rero turacyategereje ko baduha abo bantu bashatse guhirika ubutegetsi muri 2015, tukibaza ko banabaduhaye uyu munsi nyuma y’umunota umwe twahita dufungura iyo mipaka. Murumva ko tutafungura imipaka hakiriho abanzi bari muri icyo gihugu bahora batera biciye ku mutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara.

“Muri make rero imigenderanire hagati y’u Rwanda nayigereranya n’ihindagurika ry’ibihe, hari ubwo hagwa imvura nyinshi y’amahindu abantu bakanyagirwa, bagatoha; n’igihe hava izuba hakaza akayaga keza, abantu bakabana neza. Nta mvura idahita hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byacu byombi imere neza, cyane nibaduha abo bantu ni bwo dushobora gufungura imipaka”. nkuko tubikesha ikinyamakuru Bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *