DR.Congo _ Rwanda Conflict : Perezida Kagame ashobora kuba agiye guhura na Felix Tshisekedi vuba aha
Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko hari ibiganiro birimo kuba kugira ngo mu buryo bwihuse habeho guhura hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi kugira ngo haboneke amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Perezida Lourenço yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024.Muri Werurwe uyu mwaka byari byitezwe ko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC, nyuma y’inzinduko bombi bagiriye i Luanda muri Angola hagati ya Gashyantare na Werurwe.
Perezida João Lourenço ,igihe we na mugenzi we Alassane Ouattara baganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko kuri ubu ibiganiro byo ku rwego rwa za Minisiteri z’Ububanyi n’amahanga biri kuba, mu rwego rwo kureba uko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.
soma byinshi no kuri iyi nkuru yo muri DR.congo :Minisitiri Judith Suminwa avuga ko Congo igomba gutera u Rwanda byanze bikunze.
Ati: “Uyu munsi turimo kuganira ku rwego rwa ba Minisitiri, ndetse hari amahirwe y’uko mu gihe cya vuba tuzabasha guhuriza hamwe ba Perezida bombi, Tshisekedi na Kagame kugira ngo baganire imbonankubone kuri iki kibazo hagamijwe kugera ku mahoro muri ibi bihugu bibiri [u Rwanda na Congo]”.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba kuri iyi nshuro ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazemera guhura.
Icyakora Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu kiganiro aheruka kugirana na televisiyo yo mu bufaransa yitwa France 24, yavuze ko yiteguye guhura na Tshisekedi amaso ku maso kuko nta na rimwe yanigeze abyanga.Intambara yo irakomeje muri teritwari za Masisi na Rutshuru z’intara ya Kivu ya Ruguru, ikomeje gutuma abantu ibihumbi amagana bahunga.
Bisa n’aho Perezida Lourenço – wagenwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nk’umuhuza muri iki kibazo – akomeje umuhate wo kugerageza guhuza aba bategetsi bombi.Mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje gushinja Kigali gufasha M23, Kigali na yo ishinja Kinshasa gufasha inyeshyamba za FDLR zishinjwa na Kigali gusiga zikoze jenoside mu Rwanda mu 1994. Buri ruhande rurabihakana.Umutwe wa M23 usaba ibiganiro na leta ya Kinshasa, mu gihe yo yabyanze ivuga ko ari “umutwe w’iterabwoba”.