HomePolitics

KENYA : urukiko rw’ikirenga rwemereye leta gukoresha igisirikare mu guhosha imyigaragambyo

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwemereye Leta ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare mu kugarura ituze nyuma y’iminsi y’imyivumbagatanyo y’urubyiruko yo kurwanya itorwa ry’umushinga w’itegeko ndetse ibi bimaze kurenga inguvu z’igiporisi.

Abantu barenga 20 bivugwa ko bamaze gutakariza ubuzima muri iyi myigaragambyo iri kuba mu gihugu hose, aho ahanini yari iyobowe n’abakiri bato badakozwa ibijyanye no gutora itegeko ryo kongera imisoro

kuri uyu wa kane Imidoka za gisirikare zitinjirwa n’amasasu asanzwe zarizuzuye mu nsisiro nyinshi zigize umurwa mukuru Nairobi ndetse abaporisi nabo bakomeje kurasa ibyotsi byiryana mu maso kugirango batatanye abari mu myigaragambyo dore ko bari bamaze gutangaza ko bagomba kwinjira mu ngoro y’umukuru w’iki gihugu William Samuei Ruto

Umucamanza mukuru Lawrence Mugambi yavuze ko kwitabaza igirisirikare ari nkenerwa cyane kugira hakingirwe inyubako za leta kuba zakangizwa n’aba barimo bigaragambya .

Perezida Ruto ku munsi wo ku wa gatatu yari yavuze ko nyuma yo y’ihagarikwa ry’imyigaragambyo ngo agomba kuzajya kuganira n’uru rubyiruko bakamugezaho uko bumva n’uko byakagenze .

Dore ko yari yanashimiye uru rubyiruko kuri iki gikorwa ngo kuko bigaragaza ko aya maboko y’igihugu y’ejo hazaza yumva kandi akurikira uburyo ndetse n’imitegekere y’igihugu ndetse anabizeza ko uyu mushinga w’itegeko wo kuzamura imisoro ugiye kubanza kunononsorwa maze hakagira ingingo zimwe na zimwe zisa nkaho zibangamiye abaturage zikurwamo

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *