HomePolitics

Mali : Abarimo umusirikare mukuru w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya [Wagner ] bishwe n’inyeshyamba

Abarimo Umusirikare mukuru wo mu ngabo z’umutwe w’abacanshuro w’abarusiya biciwe muri mu gihugu cya Mali mu gitero bagabweho n’inyeshyamba uharanira kwigenga kwa Mali, wiganjemo abo mu bwoko bw’aba Touareg.

Mu itangazo washyize ku rubuga rwa Telegram, uwo mutwe w’abacanshuro b’Abarusiya ntiwasobanuye umubare w’abarwanyi bawo bapfuye, ariko wemeje ko watakaje abantu. Abo barimo umukomanda, Sergei Shevchenko, wiciwe mu mirwano.Iryo tangazo ryongeyeho riti: ” umuyaga wa serwakira wakurikiyeho urimo umucanga watumye abahezanguni bisuganya bongera umubare wabo ugera ku bantu 1,000 ,aba ari nabwo batugabaho ibitero bikaze.”

amakuru yakomeje gusirikira ku mbuga za internet avuga ko nibura Abarusiya 20 biciwe mu mutego hafi y’umujyi wa Tinzaouaten wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali.Ni nyuma y’uko inyeshyamba zo muri kiriya gihugu zitwikiriye igihe serwakira yarimo izamura umucanga mu kirere ndetse hatanagaragara neza zikataka Umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya ndetse kuburyo abarimo Komanda w’uyu mutwe nawe yaje kwitaba imana .

Ariko abo barwanyi bagamije kwigenga ku butegetsi bwa Mali bagabye igitero kinini, bica abacanshuro bagereranywa ko bari hagati ya 20 na 50, nkuko abahaye amakuru BBC bari hafi ya Africa Corps babivuze.Ku wa mbere, uwo mutwe w’Abarusiya ubu wahindutse itsinda ryitwa Africa Corps wavuze ko mu cyumweru gishize wifatanyije n’igisirikare cya Mali mu rugamba mu rugamba rutari rworoshye barwanyemo n’inyeshyamba ziharanira ubwigenge, n’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu.

Mu gihe cyingana n’imyaka icumi ishize, leta ya Mali yatakaje igice kinini cy’amajyaruguru nyuma y’igitero cy’inyeshyamba z’aba Touareg. Izo nyeshyamba zafashe intwaro zisaba gushinga leta yigenga.Umutekano w’icyo gihugu wahise urushaho kugorana kubera ko intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu na zo zinjiye muri iyo ntambara.

Ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi mu 2020 no mu 2021 gihiritse ubwari buriho, cyavuze ko leta yari iriho yari yarananiwe gucyemura izi mvururu.Agatsiko gashya ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali kacanye umubano wari umaze igihe kirekire iki gihugu cyari gifitanye n’Ubufaransa bwahoze bugikoloniza, bugirana umubano n’Uburusiya mu rwego rwo guhosha izi mvururu.

Ariko umutwe wa Wagner urebye wacitse imbaraga hafi yo kurimbuka burundi, nyuma y’ukwigomeka kw’uwari umukuru wawo Yevgeny Prigozhin kwabaye mu mwaka ushize, bituma muri Afurika y’uburengerazuba uwo mutwe usimburwa na Africa Corps.Umutwe wa CSP-DPA (wahoze uzwi nka CSP-PSD) uharanira kwigenga, wiganjemo abo mu bwoko bw’aba Touareg, wigambye icyo gitero.

Umuvugizi wawo yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru AFP agira ati: “Ku wa gatandatu, ingabo zacu zakubise bikomeye imirongo [y’abarwanyi] y’umwanzi.”Uwo muvugizi yongeyeho ko hari abo bafashe babagira imfungwa, ndetse “ibikoresho n’intwaro byinshi byangijwe cyangwa birafatwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *