UYU MUNSI MU MATEKA : Hashinzwe Umujyi wa Baghdad naho Arnold Schwarzenegger abona izuba
uyu munsi tariki 30 Nyakanga ni umunsi wa 212 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 154 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
762: Hashinzwe Umujyi wa Baghdad, ukaba n’umurwa mukuru wa Iraq ,ushinzwe na Al-Mansur, Almanzor or Abu Ja’far Abdallah ibn Muhammad al-Mansur.
1502: Christophe Colomb wavumbuye Amerika akitirirwa igihugu kihabarizwa cya Columbiya yageze muri Guanaja muri Bay Islands , agera muri Honduras mu rugendo rwe rwa kane yakoze agenda avumbura uduce tumwe tw’isi.
1629:Â Umutingito ukaze muri Naples mu Butaliyani wahitanye abantu barenga ibihumbi 10.
1756:Â Muri St Petersburg, Bartolomeo Rastrelli yashyize ahagaragara inyubako nshya yitiriwe Catherine Palace yitiriwe umwamikazi Elizabeth.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, ubwato bw’u Buyapani bwararohamye bwica abagera kuri 883 bari baburimo.
1965: Perezida wa Amerika Lyndon B. Johnson yasinye itegeko rijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
1971:Â Boeing ya All Nippon Airways Boeing 727 na Japanese Air Force F-86 zaguye mu gace ka Morioka, Iwate, Japan zihitana abantu 162.
2000: Perezida wa Venezuela Hugo Chávez yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
2006: Mu ntambara ya Libani, abasivile 28 barishwe harimo abana 16 bishwe n’indege ya Isiraheli.
Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 30 Nyakanga mu mateka:
1809:Â Charles Chiniquy, umupadiri ukomoka muri Canada waciwe na kiliziya gaturika akaza kwigisha amahame ayirwanya
1863: Henry Ford, wakoze imodoka n’uruganda rwazo rwa Ford Motor Company
1947: Arnold Schwarzenegger, umugabo ukomoka muri Autriche ariko ufite ubwenegihugu bw’america, ni umukinnyi ukomeye w’amafilime, akaba n’umunyapolitiki wabaye guverineri wa 38 wa Leta ya California muri Leta Zunze ubumwe z’America.
1947: William Atherton, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Amerika.
1947: Jonathan Mann, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurwanya SIDA, mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 30 Nyakanga mu mateka.
1094: Berthe wa Hollande, umwamikazi w’u Bufaransa , umugore wa Philippe I
1718:Â William Penn washinze leta ya Pennsylvanie.
1898:Â Otto von Bismarck, wayoboye u Budage akanabufasha kwiyunga.
1912: Meiji, umwami w’abami w’u Buyapani kuva 1867.
1930:Â Hans Gamper, umugabo wikoreraga ukomoka mu Busuwisi washize ikipe ya FC Barcelone
1961:Â Domenico Tardini, Karidinali ukomoka mu Butaliyani wabaye umunyamabanga wa Leta ya Vatikani kuva 1944.
2005: John Garang de Mabior, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Sudani, wayoboraga umutwe w’inyeshyamba zizwi nka Sudan People’s Liberation Army kuva mu mwaka w’1982 kugeza mu 2005, mu ntambara yakurikiwe n’imishyikirano y’amahoro. John Garang yabaye Visi Perezida wa Sudan kuva muri Mutarama mu mwaka w’2005 kugera muri Nyakanga y’uwo mwaka, amaze gupfira mu mpanuka y’indege.