Watch Loading...
HomePolitics

Kenya : Leta iri guteganya kongera kuzana umushinga w’itegeko ugamije kuzamura imisoro

Leta ya Kenya irateganya kongera kugarura undi mushinga w’itegeko w’imisoro n’amahoro iri mu byateje imyivumbagatanyo ikomeye mu kwezi kwa Gatandatu gushize, ihitana abantu byibura 50.

Guverinoma ya Kenya isobanura ko ikenye amafaranga kugirango ibashe kongera imishahara imwe n’imwe, nk’iy’abarimu, no kwishyura byihutirwa imyenda igihugu gifitiye amahanga, arimo Ubushinwa, Banki y’isi yose, n’Ikigega mpuzamahanga cy’imali, FMI.

Abarwanya izamuka ry’imisoro bahise batangira kwinubira ibyo minisitiri Mbadi yatangaje. Bavuga ko guverinoma igiye kongera gukora ikosa.

Ibi byatangajwe na minisitiri w’imali mushya, John Mbadi, wabitangaje mu kiganiro yahaye televiziyo yigenga, Citizen TV ikorera muri icyo gihugu.

Avuga ko umushinga w’itegeko uvuguruye, guverinoma itarageza ku nteko ishinga amategeko, uteganya gusarura byibura amashilingi agera kuri milayari 150, ni nko kuvuga amadolari miliyari 1.2. Azava ku misoro n’amahoro azaturuka ku byankenerwa byibura 49, birimo ibyangiza ibidukikije nka za plastike.

Kuri bo, ni hahandi nabyo bizatuma ubuzima bukomeza guhenda kurushaho. Bavuga ko biteguye gusubira mu myigaragambyo, yakozwe cyane cyane n’urubyiruko.

ibi ibije nyuma y’iminsi mike , muri iki gihugu Muri Kenya abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi afite umuvuduko mwinshi mu gutatanya abantu babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru, Nairobi.

Ni mu gihe mu gihugu hose hari hakomeje imyigaragambyo igamije kwamagana umugambi wa Leta wo kongera miliyari 2.7 z’amadolari y’Amerika ku misoro bari basanzwe batanga mu rwego rwo kuzuza amafaranga abura ku ngengo y’imali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *