HomePolitics

KENYA :Abarenga 10 bapfiriye mu bikorwa by’igipolisi byo gutatanya abigaragambyaga uyu munsi

Kuri uyu wa mbere igipolisi cyo muri Kenya cyakoresheje imbaraga z’umurengera zirimo kurasa ibyuka biryana mu maso kugirango gitatanye imbaraga z’abigarambyaga bamaganaga ibyo gutora umushinga w’itora rigamije kongera umusoro muri iki gihugu bivugwa ko abatari bake bahatakarije ubuzima.

Igipolisi cyarashe ibyuka biryana mu maso mu murwa mukuru mu kwirukana abari mu myigaragambyo yo kwamagana leta,ibi byabaye hagati mu mujyi I Nairobi aho amaduka menshi atageze afungura imiryango dore ko iyi myigaragambyo imaze gufata indi ntera kuko iyi myigaragambyo y’urubyiruko yabaye kandi mu yindi mijyi harimo Mombasa na Kisumu.

Abahagarariye amashirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko kuva hadutse iyi myigaragambyo yo kwamagana ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga amafaranga leta izokoresha,magingo aya abarenga 39 bamaze guhitanwa n’iyi myigaragambyo.

Perezida William Ruto yamaze guhagarika inyigo zose zagombaga gukorwa kuri uyu mushinga w’iri tegeko mugihe iyi myigaragambyo ikiriho, Mu mujyi wa Mombasa, imodoka nyinshi ziri kugaragara zirimo zikongoka mu gihe abigaragambya barimo batana mu mitwe n’igipolisi cy’igihugu.

Ikinyamakuru Daily Nation cya hariya muri Kenya kivuga ko imishyamirano yabereye i Nairobi yatumye abacamanza bahagarika ibikorwa byo kuburanisha muri rukiko rumwe ruherereye muri uyu mu mujyi, komisiyo y’igihugu iharanira uburenganzira bwa muntu hariya muri Kenya,[ Kenya National Commission on Human Rights (KNCHR)], uvuga ko abenshi mu bari mu myigaragambyo bapfuye bishwe ku wa kabiri igihe abagize inteko ishinga amategeko bari mu nzira yemeza iri tegeko ririkwamaganwa.

ISOMERE BYINSHI KANDI BIRAMBUYE KURI IYI NKURU BIJYANYE: urukiko rw’ikirenga rwemereye leta gukoresha igisirikare mu guhosha imyigaragambyo muri Kenya.

Bivugwa ko abarenga 19 bishwe i Nairobi naho 22 nabo bicirwa mu bindi bice by’igihugu, nk’uko itangazo iyi komisiyo yasohoye ku mugoroba w’ejo ku wa mbere ribitanagaza. Rikomeza rinavuga kandi ko abandi 361 bakomeretse, 32 nabo baburirwa irengero.

Umuryango mpuzamahanga ,Amnesty International uvuga ko abari mu iyi myigaragambyo barenga 24 bishwe gusa bitihise mbere y’aho, igipolisi cyari cyavuze ko umubare w’abapfuye ari 19 gusa.

KNCHR iramagana yivuye inyuma ubu bugome bwakorewe abari mu myigaragambyo, abavuzi, abanyamategeko, abanyamakuru hamwe na abari ku nyubako rusange nk’insengero, inzu z’ubutabazi hamwe n’imodoka y’ubutabazi.ivuga ko ingufu zakoreshejwe ku bari mu myigaragambyo zari iz’umurengera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku cyumweru, Perezida Ruto avuga ko igipolisi cyakoze neza uko gishoboye kose ngo gutatanye abigaragambyaga ,yongeyeho ko niba byarashyitse aho kigakoresha ingufu zirenze urugero bazabikurikirana ku buryo bizaca mu nzira zitabangamira ubwisanzure bwa muntu.

Imbaraga z’igipolisi n’igisirikare zirimo zirakoreshwa mu itatanya ry’abigaragambya
Abarenga 10 bamaze gupfira muri ibi bikorwa,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *