Paper Talk[Europe]: Chelsea irikwitwara neza cyane ku isoko pe! Yageze no kuri Nico Williams, Manchester United igiye kugura umukinnyi wa mbere akaba myugariro
Anthony Gordon Umwongereza w’imyaka 23 ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Liverpool yumutoza Arne Slot ariko biragoye cyane kuko Newcastle United ivugako ntagahunda ifite yokugurisha uyu musore ukina nka mababa (Telegraph – subscription required)
Manchester United biravugwa ko yamaze guha amasezerano y’imyaka itanu myugariro Matthijs de Ligt, 24, ukomoka mu gihugu cya Netherlands mu gihe ibiganiro bikomeje n’ikipe ya Bayern Munich kugirango uyu myugariro yerekeze muri iy’Ikipe ya Manchester United . (De Telegraaf – in Dutch)
N’inako Manchester United yahita inatwara Jarrad Branthwaite gusa mu gihe icyari cyo cyose Everton yakwemera kugabanya igiciro yashyizeho kuri uyu musore w’imyaka 22 , gusa the Toffees ishobora kutagabanya mu gihe yaba ntabibazo by’Ubukunga yahura n’abyo . (Sky Sports)
Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye Chelsea n’anone irifuza gutwa umusore w’ikipe ya Athletic Bilbao Nico Williams Umunya-Esipanye akaba mu rumuna wa Iñaki Williams we wahisemo gukinira ikipe y’Igihugu ya Ghana gusa uyu musore w’Imyaka 21 arifuza kwerekeza muri FC Barcelona. (Sport – in Spanish)
Umusore w’Ikipe ya Galatasaray Wilfried Zaha ashobora kugaruka muri shampiyona ya Bongereza Premier League, dore ko y’Ifuzwa cyane n’Ikipe ya West Ham United , Wolves ndetse n’Ikipe ya Crystal Palace uyu musore w’Imyaka 31 yanyuzemo . (Star)
Amakipe yo muri Saudi Pro League atandukanye yatangiye ibiganiro n’Ikipe ya Newcastle United kugirango igurishe Miguel Almiron Umunya-Paraguay w’imyaka 31 bisa nkaho atari muri gahunda za Newcastle United . (Sky Sports)
Nyuma yogusoza amasezerano ye David Raya, 28, yamaze kuba atwarwa mu buryo bw’Aburundu n’Ikipe ya Arsenal uyu muzamu bakuye mu ikipe ya Brentford yumutoza Thomas Frank. (Mail)
Liverpool na AC Milan zose z’irifuza gusinyisha Umufaransa ukina hagati mu kibuga Adrien Rabiot nyuma y’uko uyu musore w’Imyaka 29 amasezerano ye yarangiranye na taliki ya 30 kamena, 2024 mu ikipe ya Juventus kandi ikipe ya Juventus bisankaho ntabushake ifite bwo kumuha amasezerano mashya . (Calciomercato – in Italian)
Sevilla igiye kurangizanya n’umusore w’Ikipe ya Arsenal w’imyaka 24- Albert Sambi Lokonga Umubiligi ukina hagati mu kibuga . (Teamtalk)
Southampton iherutse kugaruka mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza y’Iteguye kwishyura agera kuri £20m kuri Matt O’Riley ukinira Celtic akaba umunya Denmark w’Imyaka 23 ukina hagati mu kibuga . (Talksport)
Brighton, Brentford, Everton na Southampton zose zirifuza gutwara umusore w’Ikipe ya Millwall w’Imyaka 18- Josh Stephenson akaba Umwongereza ukina hagati mu kibuga . (Football Insider)
Newcastle United yaba yahisemo kugumana Alexander Isak Umunya- Sweden w’imyaka 24 w’Ifuzwa cyane n’ikipe ya Arsenal ndetse na Chelsea. (Football London)
Manchester City yamaze gushyira hasi ikipe ya Arsenal na Chelsea mu mugambi wo gutwara umusore ukina hagati mu kibuga w’Imyaka 16 Ryan McAidoo. (Mirror)