HomePolitics

Intambara ya Ukraine n’uburusiya : Ukraine yamaze kwigarurira kilometero kare igihumbi z’ubutaka bw’Uburusiya

ubuyobozi bw’ ingabo za Ukraine bwatangaje ko abasirikare b’iki gihugu barimo kugenzura ubuso bwa kilometero kare 1,000 z’ubutaka bw’Uburusiya, mu gihe barimo gutsinsura mu gitero cya mbere kinini cyambukiranya umupaka bagabye kuva Uburusiya bwashoza intambara isesuye kuri Ukraine imaze imyaka ibiri n’igice.

Komanda wo ku rwego rwo hejuru w’ingabo za Ukraine witwa Oleksandr Syrskyi yatangaje ko  Ukraine ikomeje kugaba igitero mu karere ka Kursknyuma y’iminsi irindwi gitangiye.

ibi bije nyuma y’amagambo ya Volodymyr Zelensky wavuze ko Uburusiya bwizaniye intambara abandi kandi ko ubu irimo gusubira mu Burusiya.Umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bahungishijwe bakurwa muri ako karere ko mu burengerazuba bw’Uburusiya bajyanwa ahatekanye, naho abandi bantu 59,000 basabwe kuhava.

Mu minsi ishize ,Mu ijambo rye ageza ku gihugu buri joro, Perezida Zelensky yemeye icyo gitero, agira ati: “Uburusiya bugomba guhatirwa gutanga amahoro niba Putin ashaka cyane kurwana.”

Zelensky yongeyeho ati: “Uburusiya bwazanye intambara ku bandi, ubu irimo kujya iwabo. Buri gihe Ukraine yashatse amahoro gusa, kandi rwose tuzatuma habaho amahoro.”

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko abasirikare babarirwa mu bihumbi b’icyo gihugu bari muri icyo gitero, abo bakaba baruta kure ibyari byatangajwe mbere n’abarinda umupaka b’Uburusiya ko ari igitero gito.

Umutegetsi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko intego yabo ari “kwica benshi bashoboka no guhungabanya uko ibintu bimeze mu Burusiya”.

Mu karere ka Belgorod, gaturanye n’akarere ka Kursk, abantu bagera hafi ku 11,000 na bo bashishikarijwe kuhava, mu gihe Guverineri Vyacheslav Gladkov yabwiye abatuye mu gace ka Krasnaya Yaruga ko barimo kwimurwa kubera “igikorwa cy’umwanzi cyo ku mupaka”.

Na we yababuriye nk’uko ku bijyanye no kwirinda ibisasu bya misile, asaba abantu kwikinga mu bice byo munsi by’inzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *