Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Vinicius Jr  muri Saudi Pro-League, Manchester United  ntirashirwa irashaka rutahizamu mushya!

Southampton yamaze kumvikana na  Hoffenheim  kubagurisha myugariro wayo  Armel Bella-Kotchap  w’imyaka 22 kuri £12.8m (15m euro) nyuma y’uko Hoffenheim itakaje rutahizamu wayo Maximilian Beier werekeje mu ikipe ya Borussia Dortmund  . (Sky Sports)

Napoli yatanze ubusabe bufite agaciro ka  25m euros (£21.4m)  hakiyongeraho  5m euros (£4.3m)  mu ikipe ya Chelsea kuri rutahizamu  Romelu Lukaku, 31 Umubiligi igomba gusohoka muri Chelsea byanga bikunda. (Gianluca di Marzio – in Italian)

Newcastle United  yatangiye gutekereza no kugisubizo cya kabiri  cya myugariro n’ubwo  yamaze gutanga ubusabe bwa gatatu mu ikipe ya Crystal Palace ishaka myugariro w’umwongereza   Marc Guehi, 24. (Athletic – subscription required)

Crystal Palace ikomeje gukurikiranira  hafi  ibya  Carney Chukwuemeka, 20,  wa Chelsea kuburyo n’ishaka kumurekura iyi ikipe yahita imwibikaho  uyu Mwongereza ukina hagati mu kibuga . (South London Press)

Bournemouth  yatanze ubusabe mu ikipe ya FC Porto ishaka rutahizamu w’umunya-Brazil  Evanilson, 24,  gusa kubwamahirwe make ntibwemewe. (Fabrizio Romano)

Bournemouth yamaze kugera kuri rutahizamu wa   Arsenal Umwongereza Eddie Nketiah, 25 nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa yanze. (Evening Standard)

Newcastle  United  yatangiye gutekereza gusinyisha Noni Madueke  wa Chelsea  akaba Umwongereza w’imyaka 22   mu gihe icyari cyo cyose batakaza Umunya- Paraguay  Miguel Almiron, 30, ushobora kwerekeza mu ikipe ya  Charlotte FC muri Amerika  . (ipaper)

Liverpool  yakiriye ubusabe bwa gatatu buvuye mu ikipe ya  Red Bull Salzburg  yo mu gihugu cya  Austria  kuri  Bobby Clark  umusore ukina hagati mu kibuga w’imyaka 19   bukaba bufite agaciro ka  £8m  gusa bwaranzwe  kuri iki cyumweru , bikaba biteganyijwe ko hagomba  gutangwa ubusabe bushya buzaba bufite agaciro gasatira ako Liverpool yifuza ka  £10m . (Times – subscription required)

Mugariro w’umunya-Wales  Chris Mepham, 26, ukinira ikipe ya   Bournemouth byangabikunda agomba gusohoka muri iyi ikipe haba mu buryo bw’intizanyo cyangwa ubwaburundu byose birashoboka, ikipe zifite amahirwe yo kumwegukana harimo   Ipswich, Torino ndetse na  Anderlecht yo mu gihugu cy’Ububiligi. (Fabrizio Romano)

Ikipe ya Leicester City  na  Bayer Leverkusen zamaze kumvikana kuri  Adam Hlozek  Umunya- Czech Republic   gusa  The Foxes igomba kubanza kumvikana n’umukinnyi kugitike , bikaba biteganijwe ko uyu musore w’imyaka 22 agomba kugenda kuntizanyo harimo kuzamugura asoje ayo masezerano y’intizanyo. (Sky Germany)

Manchester United  yongeye gutekereza gusinyisha myugariro wa  Everton Jarrad Branthwaite  w’imyaka 22 ushobora kugurwa asaga  £60m  . (Football Insider)

Manchester City  izemere  kurekura Umwongereza wayo   ukina hagati mu kibuga w’imyaka 28  Phillips ku ntizanyo dore ko amakipe atandukanye ya premiere League akomeje ku mwirukaho harimo  Ipswich, Everton na  Fulham . (Manchester Evening News)

Nottingham Forest  irasha gusinyisha  Umunya- Paraguay akaba rutahizamu  Ramon Sosa  akaba akinira club Talleres  yo mu gihugu cay Argentine  akaba afite agaciro ka  £11m. (Telegraph – subscription required)

Aston Villa, Fulham  ndetse na  Crystal Palace  zose ziri mu isiganwa ryo gusinyisha myugariro wa Chelsea  Trevoh Chalobah  w’imyaka 25  nyuma y’uko abujijwe kongera gukoresha ibikoresho by’ikipe . (Football Insider)

Bitungura  Vinicius Jr  yatangiye gutekerezwaho n’amakipe yo muri Saudi Pro League  muri Saudi Arabia  uyu Munya-Brazil w’imyaka 24 wa Real Madrid  . (ESPN)

Manchester United  ikomeje gutekereza kuzana undi rutahizamu nyuma y’uko ivunikishishe  Rasmus Højlund aho  bari gutekereza kuzana uwa Everton Umwongereza Dominic Calvert-Lewin  w’imyaka 27 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango. (Sky Sports)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *