Paper Talk[Europe]: Vinicius Jr muri Saudi Pro-League, Manchester United ntirashirwa irashaka rutahizamu mushya!
Southampton yamaze kumvikana na Hoffenheim kubagurisha myugariro wayo Armel Bella-Kotchap w’imyaka 22 kuri £12.8m (15m euro) nyuma y’uko Hoffenheim itakaje rutahizamu wayo Maximilian Beier werekeje mu ikipe ya Borussia Dortmund . (Sky Sports)
Napoli yatanze ubusabe bufite agaciro ka 25m euros (£21.4m) hakiyongeraho 5m euros (£4.3m) mu ikipe ya Chelsea kuri rutahizamu Romelu Lukaku, 31 Umubiligi igomba gusohoka muri Chelsea byanga bikunda. (Gianluca di Marzio – in Italian)
Newcastle United yatangiye gutekereza no kugisubizo cya kabiri cya myugariro n’ubwo yamaze gutanga ubusabe bwa gatatu mu ikipe ya Crystal Palace ishaka myugariro w’umwongereza Marc Guehi, 24. (Athletic – subscription required)
Crystal Palace ikomeje gukurikiranira hafi ibya Carney Chukwuemeka, 20, wa Chelsea kuburyo n’ishaka kumurekura iyi ikipe yahita imwibikaho uyu Mwongereza ukina hagati mu kibuga . (South London Press)
Bournemouth yatanze ubusabe mu ikipe ya FC Porto ishaka rutahizamu w’umunya-Brazil Evanilson, 24, gusa kubwamahirwe make ntibwemewe. (Fabrizio Romano)
Bournemouth yamaze kugera kuri rutahizamu wa Arsenal Umwongereza Eddie Nketiah, 25 nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa yanze. (Evening Standard)
Newcastle United yatangiye gutekereza gusinyisha Noni Madueke wa Chelsea akaba Umwongereza w’imyaka 22 mu gihe icyari cyo cyose batakaza Umunya- Paraguay Miguel Almiron, 30, ushobora kwerekeza mu ikipe ya Charlotte FC muri Amerika . (ipaper)
Liverpool yakiriye ubusabe bwa gatatu buvuye mu ikipe ya Red Bull Salzburg yo mu gihugu cya Austria kuri Bobby Clark umusore ukina hagati mu kibuga w’imyaka 19 bukaba bufite agaciro ka £8m gusa bwaranzwe kuri iki cyumweru , bikaba biteganyijwe ko hagomba gutangwa ubusabe bushya buzaba bufite agaciro gasatira ako Liverpool yifuza ka £10m . (Times – subscription required)
Mugariro w’umunya-Wales Chris Mepham, 26, ukinira ikipe ya Bournemouth byangabikunda agomba gusohoka muri iyi ikipe haba mu buryo bw’intizanyo cyangwa ubwaburundu byose birashoboka, ikipe zifite amahirwe yo kumwegukana harimo Ipswich, Torino ndetse na Anderlecht yo mu gihugu cy’Ububiligi. (Fabrizio Romano)
Ikipe ya Leicester City na Bayer Leverkusen zamaze kumvikana kuri Adam Hlozek Umunya- Czech Republic gusa The Foxes igomba kubanza kumvikana n’umukinnyi kugitike , bikaba biteganijwe ko uyu musore w’imyaka 22 agomba kugenda kuntizanyo harimo kuzamugura asoje ayo masezerano y’intizanyo. (Sky Germany)
Manchester United yongeye gutekereza gusinyisha myugariro wa Everton Jarrad Branthwaite w’imyaka 22 ushobora kugurwa asaga £60m . (Football Insider)
Manchester City izemere kurekura Umwongereza wayo ukina hagati mu kibuga w’imyaka 28 Phillips ku ntizanyo dore ko amakipe atandukanye ya premiere League akomeje ku mwirukaho harimo Ipswich, Everton na Fulham . (Manchester Evening News)
Nottingham Forest irasha gusinyisha Umunya- Paraguay akaba rutahizamu Ramon Sosa akaba akinira club Talleres yo mu gihugu cay Argentine akaba afite agaciro ka £11m. (Telegraph – subscription required)
Aston Villa, Fulham ndetse na Crystal Palace zose ziri mu isiganwa ryo gusinyisha myugariro wa Chelsea Trevoh Chalobah w’imyaka 25 nyuma y’uko abujijwe kongera gukoresha ibikoresho by’ikipe . (Football Insider)
Bitungura Vinicius Jr yatangiye gutekerezwaho n’amakipe yo muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia uyu Munya-Brazil w’imyaka 24 wa Real Madrid . (ESPN)
Manchester United ikomeje gutekereza kuzana undi rutahizamu nyuma y’uko ivunikishishe Rasmus Højlund aho bari gutekereza kuzana uwa Everton Umwongereza Dominic Calvert-Lewin w’imyaka 27 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango. (Sky Sports)