Watch Loading...
HomePolitics

DR Congo – Rwanda : umuhuza João Lourenço yatanze uburyo bwo guharika urusaku rw’imbunda burundu mu burasirazuba wa congo -kinshasa

Perezida wa Angola João Lourenço yahaye bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo umushinga wuzuye uganisha ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC , mu ruzinduko yagiyemo i Kigali n’i Kinshasa ku cyumweru no ku wa mbere.

Lourenço yabashije kugeza u Rwanda na DR Congo ku masezerano y’agahenge mu mirwano yo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, kandi Lourenço na Tshisekedi bashimye ko arimo kubahirizwa, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC.

Kuri uyu wa kabiri rero ,Ibi biro bya Perezida João Lourenço byavuze ko uwo mushinga w’amahoro arambye uzatangira kuganirwaho i Luanda ku rwego rwa ba minisitiri nubwo Ibikubiye muri uwo mushinga wa Lourenço ntabwo byatangajwe.

Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko uwo mushinga Lourenço yawugejeje kuri Perezida Paul Kagame, aho aheruka ku cyumweru mu muhango wo kurahira, ku wa mbere awugeza no kuri Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bifite umwanya wo gusesengura uwo mushinga, maze “mu minsi iri imbere” ibi bihugu bizahuzwe na Angola biwuganireho.

Leta ya DR Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rutemera nkuko Perezida Kagame yabihamije mu ijambo rye nyuma yo kurahira ku cyumweru ,aho yagize ati : “Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye.”

Gusa nanone Umutwe wa M23 uvuga ko ubu wafashe ibice byinshi muri Masisi na Rutshuru byari ibirindiro by’inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda.

si umutwe wa M23 ubarizwe mu mashyamba ya DRC gusa usibye ko ariwo ugaragaza imbaraga nyinshi kurusha iyindi, ariko uburasirazuba bwa DR Congo busanzwe bwugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100 nk’uko bivugwa na ONU, irimo n’imitwe ivuga ko irwanya ubutegetsi bw’ibihugu bituranyi nka RED-Tabara (Burundi), FDLR (Rwanda) na ADF (Uganda).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *