FootballHomeSports

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yongeye kwitabaza u Rwanda kugirango ibone aho yakirira

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe biteganyijwe ko igomba kuzakinira umukino wayo wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 hano mu Rwanda kuri sitade Mpuzamahanga Amahoro tariki 21 Werurwe 2025.

Ni mu mukino iyi kipe izakiramo ikipe y’Igihugu ya Bénin ku munsi wa Gatanu w’iri kotaniro ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu itsinda rya C ari na ryo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iherereyemo.

Ku itariki ya 17 Mutarama 2025, nibwo ishyirahamwe ry’aruhago muri Zimbabwe ryandikiye rigenzi ry’ayo ryo mu Rwanda ‘FERWAFA’ ndetse na Minisiteri ya Siporo basaba sitade Amahoro ngo bazayakiriremo uyu mukino wayo.

Ntago ari inshoro ya mbere iyi Zimbabwe igiye kwakirira umukino wayo mu Rwanda cyane ko , tariki 19 Ugushyingo kwa 2023, iyi kipe yakiriye umukino wayo kuri Sitade Muzamahanga ya Huye, bari bakinnyemo n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, ukaba umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Icyo gihe amazamu yafunguwe na Zimbabwe ku munota wa 26′ w’umukino ku gitego cya Walta Musona mu gihe icyo kwishyura cya Nigeria cyatsinzwe na Kelechi Iheanacho ku munota wa 67′.

Kuri ubu Zimbabwe ntago ihagaze neza mu itsinda riyobowe n’u Rwanda n’amanota Arindwi , aho iri ku mwanya w’anyuma n’amanota Abiri ikaba iri mu mwenga w’ibitego Bine.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *