Dore ibyo Amb . Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we w’ Amerika ku kibazo cy’umutekano muri DRC
Ku mugoroba wo ku munsi wejo ku wa gatatu , tariki ya 12 Gashyantare , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane , Amb. Nduhungirehe Olivier yagiranye ikiganiro cyo kuri telefone na Troy Fitrell usanzwe ari umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika wungirije w’agateganyo ushinzwe ibibazo byo muri Afurika .
Ibi ni ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano wo mu burasirazuba bwa Kongo , ibyavuye mu nama idasanzwe ihuriweho ya EAC na SADC y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu binyamuryango yabereye muri Tanzaniya ku ya 8 Gashyantare .
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa X , Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko ibi biganiro byabaye umusaruro ndetse kandi ko byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse nuko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DRC .
Ikiganiro hagati ya Nduhungirehe na Troy cyije nyuma y’amasaha make umutwe wa M23 utangaje ko ugiye kongera umubare w’abasirikare bakorera mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ya Kongo mu rwego rwo guhangana n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC .
Inama ya EAC na SADC yo ku ya 8 Gashyantare 2025 , yanzuye ko hashyirwaho igihe cy’agahenge k’imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC ndetse ikazakurikirwa no gushyira hasi ibirwanisho ku ruhande rw’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda .