DRC yamaganye ibikorwa bya M23 bigamije guhonyora imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC
Guverinoma ya Repubulika ya Iharanira Demokarasi ya Kongo yahamagariye imiryango mpuzamahanga guhaguruka ikamagana ibikorwa yise iby’ubushotoranyi bikorwa n’umutwe wa M23 byo guhonyora igihe cy’agahenge cyemeranijwe mu nama ihuriweho ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salam tariki ya 8 Gashyantare 2025 .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na leta ya Kongo ku munsi wejo tariki ya 12 Gashyantare 2025 , iki gihugu cyatangaje ko hakenewe gushyirwaho komite yihariye inagizwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba igamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama ihuriweho na EAC na SADC .
Muri iyi nyandiko , DRC ikomeza ivuga ko mu gitondo cyo ku wa 9 Gashyantare nyuma y’amasaha atageze kuri 12 iyi nama imaze kubera i Dar es Salam ,ngo inyeshyamba z’umutwe wa M23 zateye ibisasu byinshi ku birindiro by’ingabo za FARDC biherereye mu gace ka Ndoluma , muri Lubero mu ntara ya Kivu ya Ruguru ndetse abarenga 14 barimo abasirikare n’abasivili barapfuye abandi barakomereka .
DRC iyoborwa na Felix Tshisekedi yanongeye gutunga agatoki ibitero by’ubushotoranyi bya M23 byumwihariko ibyo yagabye mu gace ka Kalehe mu ntara ya kivu y’amajyepfo ndetse n’utundi duce tugenzurwa na FARDC turimo na Ihusi na Munanira tariki ya 11 Gashyantare .
Gusa iri tangazo rikomeza rivuga ko umutekano wongeye kugarurwa muri utu duce kuko izi nyeshyamba za M23 zashubijwe inyuma ndetse zinakwa n’intwaro .
DRC Kandi isoza iri tangazo ivuga ko mu rwego rwo kurwanya iki cyimeze nk’insubiracyaha hakenewe gushyirwaho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro ifatirwa mu nama zitandukanye zigenda ziba zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu .