
Muri iki cyumweru, zimwe mu mfashanyo zabonetse, zambukijwe umupaka wa Adre, zivuye muri Cadi zijya mu ntara ya Darfur yibasiwe n’inzara, muri Sudani.
Byabaye nyuma y’ uko ingabo za Sudani zihagaritse by’agateganyo icyemezo kibuza imfashanyo kuhagera.Abasirikare bashyamiranye mu ntambara imaze amezi 16 mu gihugu, bagenzura ibice hafi ya byose bya Darfur na Adre byambukirwaho.
Iyo ni yo nzira yihuse yinjira mu karere. Igisirikare cyari cyategetse imiryango itanga imfashanyo, guhagarika gukoresha uwo muhora mu kwezi kwa kabiri, kivuga ko wakoreshwaga mu gutwara intwaro. Cyakora mu cyumweru gishize, cyakuyeho iryo tegeko ku gihe cy’amezi atatu.
Amakamyo 15 kuri 131 yose ari ku mupaka niyo yemerewe kwambuka. Guverinoma ya Sudani yategetse ko nta yongera kugenda.Justin Brady, umuyobozi w’ibiro bya ONU bihuza ibikorwa by’ubutabazi kuri Sudani, yemeje ayo makuru ku rubuga rwa X, mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu.
Hagati aho programu ya ONU yita ku biribwa, PAM, yavuze ko amasaka, ibinyamisogwe, amavuta n’umuceri bihagije abantu 13.000, byambutse ku mugoroba wo ku wa kabiri, byerekeza i Kreinik, mu burengerazuba bwa Darfur, imwe mu ntara 18 zigize Sudani, inzobere zivuga ko zugarijwe n’inzara.
Cyokora PAM yavuze ko igifite ibiribwa bishobora guhaza abantu 500.000, byiteguye kwambuka. Abantu barenga miliyoni 6 bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa mu mpande zose za Sudani. Ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri by’abaturage b’iki gihugu bose.
Inyandiko y’igisirikare yahawe komisiyo ishinzwe ubutabazi, yerekana ko mu mabwiriza yashyizweho na Guverinema, harimo ko abayobozi ba Sudani n’abasirikare ba Cadi bagomba kuba bari ku bubiko bw’ibiribwa no ku mupaka, kugirango bagenzure buri kintu.
Munsi ishize Porogaramu ya ONU yita ku biribwa PAM, yavuze ko ikeneye byihutirwa miliyoni 162 n’ibihumbi 400 by’amadolari yo gufasha guverinema ya Cadi kwita kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 300 by’abantu bakeneye ibiribwa vuba na bwangu, barimo 30,000 baherutse guhunga ubushyamirane muri Sudani.
PAM yavuze ko yarimo gutanga igisubizo ku kibazo cy’ibiribwa gikomeje gukara muri Cadi. Gusa, kutabona amafaranga akenewe bivuze ko inkunga y’ibiribwa ku mpunzi zose hamwe n’abataye ibyabo imbere mu bihugu, izahagarara neza neza, muri uku kwezi, niba nta yandi mafaranga ageze kuri iyi porogaramu ya ONU.
Pierre Honnorat, umuyobozi wa PAM muri Cadi mw’itangazo yagize iti:
“Turimo kwegeranya ibiribwa byo gufasha impunzi kubera ibibazo biri muri Sudani, ariko ntibyoroshye mu gihe ibihe by’imvura bigiye gutangira mu kwezi kwa gatandatu, ibice byinshi bya Cadi akaba ntawe uzaba abasha kubigeramo.
PAM yavuze ko miliyoni zigera muri ebyiri n’ibihumbi 300 by’abanyacadi, igihugu gikennye muri Afurika yo hagati, bakeneye byihutirwa imfashanyo y’ibiribwa.
Kuva imirwano itangiye muri Sudani mu byumweru bitatu bishize, abantu barenga 30,000 bambutse umupaka bajya muri Cadi, bahunga ubushyamirane kandi abandi ibihumbi byinshi, bashobora kuhagera muri ibi byumweru biri imbere.