Imiryango 43 ishingiye ku myemerere yahagaritswe nyuma yo gusangwa nta byemezo by’ubuzima gatozi ifite
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), rufatanyije na polisi, na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bahagaritse insengero n’imiryango 43 y’amasengesho kuko zidafite ubuzima gatozi, mu gikorwa gikomeje cyo kugenzura niba insengero zujuje ibisabwa, birimo n’ingamba z’isuku .
iyi gahunda yatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga aho guhera icyo gihe habayeho guhagarika “imiryango ishingiye ku myemerere itujuje ibisabwa byari byashyizweho.Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize hanze rivuga ko yahagaritswe hashingiwe ku ibaruwa ya RGB yo ku itariki ya 22 Kanama (8) “igaragaza urutonde rw’imiryango idafite ubuzima gatozi” (cyangwa ‘personnalite juridique’).
Iyo miryango n’amatorero yakoreraga mu turere 18 muri 30 twose hamwe tugize u Rwanda ,Ku rutonde rw’iyo miryango, hariho imwe izwi ko yagiye ishibuka ku matorero ya gikristu asanzwe yemewe n’amategeko mu Rwanda. Hakaba n’indi itari izwi henshi.
Ihagarikwa ry'imiryango ishingiye kumyemerere idafite ubuzima gatozi. pic.twitter.com/IKW99vFcmj
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) August 22, 2024
iri itangazo risohotse nyuma gato y’umwanzuro wari wafashwe wo gufunga insengero zisaga 8000 mu Gihugu hose, kubera ko zitujuje ibisabwa, harimo kuba zubatswe ahashobora gushyira mu kaga abazisengeramo no kuba hari abayobozi b’amadini n’amatorero batabyigiye.
Perezida Kagame aherutse gushimangira ko abibaza ko ibyemezo biri gufatirwa amadini n’amatorero atemewe atabizi, ko bibeshya kuko abizi neza kandi atazihanganira abitwaza imyemerere bagamije kwiba Abanyarwanda.
Mu cyumweru gishize, mu muhango wo kwakira indahiro z’abadepite, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyigikiye ifungwa ryazo.
Yavuze ko “ayo makanisa [insengero] amwe yagiyeho kugira ngo abantu bakamure na ducye abantu bafite bibonere umutungo wabo”.
Perezida Kagame yatanze igitekerezo ku badepite ko nibiba ngombwa hari insengero zashyirirwaho umusoro.