Watch Loading...
HomePolitics

Inzira ya Luanda: DRC n’u Rwanda barongera guhura ku ya 9 na 10 Nzeri kugira ngo baganire ku masezerano y’amahoro

ku itariki ya 9 na 10 Nzeri , intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda zizongera guhurira ku meza y’ibiganiro i Luanda hamwe abunzi ba Angola, kugira ngo baganire ku masezerano y’amahoro ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya nyuma ry’inama ya gatatu y’abaminisitiri yashojwe ku wa kane, tariki ya 22 Kanama i Luanda, inama y’impuguke nayo izateranira mu murwa mukuru wa Angola, kuva ku ya 29 kugeza ku ya 30 Kanama, hagamijwe gukemura ingingo zihariye z’amasezerano yatanzwe na Perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’iki gikorwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryari rigenewe abanyamakuru ryerekana ko inama y’abaminisitiri yatangiye ku wa kabiri, yabaye “mu kirere gituje kandi mu kivandimwe”, kandi ko impande zose zongeye gushimangira ko zizafatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane yibasiye Uburasirazuba bwa DRC.

Iyi nama iyobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António, yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mpuzamahanga bwa Repubulika y’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe.

Inama ya gatatu ya minisitiri yateguwe hitawe ku masezerano yabaye ku ihagarikwa ry’imirwano hagati y’u Rwanda na RDC, ritangira gukurikizwa kuva ku ya 4 Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *