iby\’ingenzi wamenya ku 100 zikunzwe mu rw\’imisozi igihumbi [Rwanda music billboard]
- Ni ibiki bigenderwaho mu itondekanwa ry\’indirimbo ijana zikunzwe kurusha izindi?
- Ese RWANDA MUSIC BILLBOAD HOT 100+ haba hari imipaka cyangwa imbibi yaba igenderaho bijyanye n\’ibihugu banyir\’ibihangano bakomokamo?
- ese ni iyihe indirimbo iyobe izindi kuri urutonde rw\’ukukwezi kwa gatandatu tugiye gutandira ?
- ese abahanzi ba abanyarwanda baje mu cumi rya mbere ( Top 10) ni bande ? ni bangahe ?
- ni ikihe gihe ntarengwa fatizo indirimbo igomba kuba imaze kugira ngo ibe yaza kuri urutonde?
Inama y\’ubwanditsi bw \’ikinyamakuru Daily BOX bufatanyije ni inzobere zigiye zitandukanye mu ruganda rw\’imyidagaduro hano iwacu m\’u Rwanda ndetse no mukarere ka Afurika y\’uburasirazuba bwaricaye butegura imbonerahamwe ngaruka kwezi izajya yibanda ku ndirimbo ijana zakunzwe hano mu gihugu .[RWANDA MUSIC BILLBOARD Hot 100+].
RWANDA MUSIC BILLBOAD ni urutonde ngaruka kwezi rw\’indirimbo ijana zikunzwe za abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cg hanze y\’urwanda ndetse na abahanzi mpuzamahanga ziba zarakunzwe mu igihe cy\’iminsi 30 [ukwezi] , urutonde rushingira ijanisha ry\’ingingo zigiye zitandukanye hanyuma indirimbo igize ijanisha rinini bigatuma yicuma imbere kurutonde .
izi ni zimwe mungingo zigenderwaho mu itondeka z,indirimbo ziba zagiye zihiga izindi kuri BILLBOARD :
Radio air- plays: Hano harebwa ingano y\’inshuro indirimbo runaka yagiye isabwa ikanacurangwa kuma radio yose akorera hano mu gihugu mu gihe cy\’iminsi mirongo itatu .
online social platforms views : ikindi abategura RWANDA MUSIC BILLBOARD barebaho ni umubare w\’inshuro igihangano cyarebwemo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye byumwihariko urubuga rwa Youtube ndetse ni ijanisha rito cyane riharirwa uburyo indirimbo iri gukundwa kuzindi nkoranyambaga nka ,FACEBOOK ,TIKTOK , INSTAGRAM ,X ,SNAPCHAT ndetse na THREAD.
Television\’s plays; inshuro indirimbo yasabwe ndetse yanakinwe ku ma shene ya television akorera kubutaka bw\’u Rwanda nabyo biri mubyibandwaho mu itondekanwa ry\’indirimbo kuri uru rutonde ngarukakwezi.
Daily Box online voting (online elections) : aya ni amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga bwite za DAILY BOX yaba kuri facebook ,X icyayahoze ari Tweeter ndetse n\’urukuta rwacu rwa Instagram rwa @DAILY BOX aho abanyarwanda bashobora kwitorera indirimbo bifuza ko yazaza ku mwanya wa mbere.
Disc joker\’s playlists; ndetse hanitabazwa kukigero gitoya urutonde zikunzwe gucarangwa n\’abamwe mubavangamuziki (DJs) bakunzwe hirya no hino mu gihugu ,indirimbo gucurangwa kenshi bituma ishobora kuba yo kwiyongerera amahirwe yo kuba yakwicuma ikiba yakwigira imbere.
international music streaming media: Abategura DAILY BOX RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+ bifashisha uko indirimbo ziba zaraguzwe ,zikarebwa ndetse zikanumvwa ( streams) ku nzu z mpuzamahanga zicuruza umuziki nka SPOTIFY , AUDIO MACK ,APPLE MUSIC ….
Indirimbo ya MUNEZA Christopher imaze ibyumweru bibiri niyo yahize izindi iza kw\’isonga mukuba ikunzwe kuri billboard yukwezi kwa gatandatu , icyitonderwa indirimbo ishyirwa kuri uru rutonde igomba kuba nibura itarengeje ameze atanu isohotse .
Indirimbo esheshatu mu icumi zambere ni iza abahanzi nyarwanda abo ni phil peter, kivumbi k1ng,mani yannick ,france Mpundu ,bruce the first ,christopher na ariel wayz.