Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk:Onana,Ojera muri Rayon Sports,Umukinnyi w\’a Mavubi muri Champions League,Samuel Eto\’o Fils

\"\"

Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi.Uyu munyezamu yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Union Saint-Gilloise isoje imikino ya shampiyona( Regular season) iyoboye ku manota 70.(#Kigali To Day)

Ikipe ya Patriots BBC iri kwizihiza imyaka 10 ishize ishinzwe, yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu y’ubufatanye na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) aho mu bikubiyemo harimo kuzayubakira inzu y’imikino n’imyidagaduro. (#Igihe)

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko akigera muri iyi kipe yayisanganye amadeni ya miliyoni zirenga 820 y’amafaranga y’u Rwanda bakaba bamaze kwishyura hafi ½.(#Isimbi)

kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP).(#Kigali To Day)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimangiye ko iyi kipe itifuza Hakizimana Muhadjiri wa Police FC hamwe na Niyonzima Olivier ’Sefu’ wahoze ayikinira, ariko ko imiryango ifunguye kuri Joackiam Ojera na André Essombe Onana.(#Umuryango)

Rurageretse hagati y’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, FECAFOOT Samuel Eto’o Fils na Minisiteri ya Siporo muri Cameroun nyuma y’uko uyu munyabigwi asohoye shishi itabona Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo wavogereye inama yari yateguwe na Eto’o. (#ESPN)

Mu gihe habura iminsi 11 ngo habe isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon, abagera ku 5575 bamaze kwiyandikisha ngo bazaryitabire mu byiciro bitandukanye. (#Igihe)

Umusore wa Young Africans ukina hagati mu kibuga ya taka (Attacking Midfield) Stephane Aziz Ki niwe wegukanye igihembo cy\’u watsinze ibitego byinshi mu mwaka w\’Imikino wa 2023/2024 muri shampiyona ya Tanzania, Ibitego 21.(#tanfootball)

Ley Matampi Ukinira Coastal Union umuzamu ukomoka mu gihugu cya Democratic Republic of the Congo niwe muzamu wakoze clean sheet nyinshi,15 muri uyu mwaka w\’Imikino wasoje muri Tanzania, Young Africans ye gukana igikombe cyayo cya Gatatu y\’Ikurikiranya.(#ligikuu)

Simba sports club na Coastal Union niyo ma ekipe yo muri Tanzania azakina TotalEnergies CAF Confederation Cup umwaka utaha w\’Imikino nyuma yaho simba inaniwe kuba iya kabiri ngizajye muri TotalEnergies CAF Champions League, Azam na Young Africans nizo zabonye Tike ya TotalEnergies CAF Champions League.(#The Citizen)

Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, rizaba ku nshuro ya 20, tariki ya 8 n’iya 9 Kamena 2024, aho amakipe arenga 50 yo mu byiciro bitanu bitandukanye ari yo azaryitabira.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *