Watch Loading...
EntertainmentHome

Ish kevin yahaye gasopo anakurira agahuru ku nzira Moses Turahirwa

\"\"

Umuhanzi Ish Kevin amaze guha gasopo na nyirantarengwa Moses nyiri Moshion kutazongera kuzana izina rye mu ngeso ndetse n\’ibiganiro byerekeye ubitinganyi nyuma yuko uyu Moses avize ko umuntu yifuza kuzamarana igihe cy\’ubuzima bwose asigaje ari uyu muhanzi ish kevin.

Semana Kevin Ishimwe wamenyekanye ku mazina yubuhanzi nka ish kevin yongeye kwikoma ndetse anihanangiriza Turahirwa Moses umunyamideli akaba na nyiri iduka rikora rikanagurisha imyambaro rizwi nka Moshion ko adashako ko azongera gukoresha izina rye mu biganiro ,ibikorwa cyangwa icyo ari cyose cyiganisha kubonana kwa abahuje ibitsina bizwi nk\’ubutinganyi .

ibi byaje nyuma aho saa tanu n\’iminota 44 , uwiyise Museco yabajije abamukurikira kurukuta rwe rwa X ko buri muntu amubwira umuntu abona bamarana ubuzima yaba ashigaje kuri iyi isi nuko ku isaha y\’ i saa saba uwitwa Turahirwa moses wamenyekanye ku mazina ya Moshion usanzwe uzwiho izi ngeso z\’ubutingani bijyanye n\’amashusho akunze kwifata asa nkaho abyimakaza nubwo benshi muri iki gihigu bakunze kwitaza cyane kuberako bitajyanye n\’umuco nyarwanda dore byaturutse ibwotamasimbi.

Mention someone you would like to spend the rest of your life with.

Even if they are Married or Dating. Let them know you're the real soulmate
????????????

— ♡ MUSECO ♡ (@Museco_Bae) May 28, 2024

Nuko uyu muhungu aba arifashe ashubije uwitwa museco ati ngewe numva namarana na Ish kevin ubuzima bwose nsigaje kuri uyu mubumbe wi isi. Ish kevin nawe akimara kubona ko uwitwa Moses amaze kuvuga ko yifuza ko bazabana nubwo se bahuje igitsina gabo yahise nawe ajya kuri uru rubuga byumwihariko kuri rukuta rwe yihanangiriza yivuye inyuma moses.

ISH KEVIN. https://t.co/ThV0C9P1ME

— Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) May 28, 2024

Ish kevin yagize ati\”Nyumva neza , ntabwo ndi inshuti yawe, uri umufana kandi nanze ubutumire bwawe bwose bwo kwinjira mu birango byawe nibikorwa byawe kuberako utiyubaha ,utanubaha n\’igihugu cyawe . Reka kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki\”.

Record straight, I'm not your friend, you are a fan and I've rejected all your invitations to join your brand and your events only because you don't respect yourself and your country . Stop mentioning my name mu bitari music. #kangukabro https://t.co/bufwW8Ur8A

— ISH KEVIN (@Ishkevin_) May 29, 2024

uyu mose nyuma yo kuza ikitwa kwanda cyari ijambo rya kera ryavugaga kwaguka kwigihugu akaza kurikoresha mu ngeso zifite aho zihuriye n\’ubutinganyi ndetse nawe ubwe akivigira ko yiyumvamo abo bahuje igitsina byakomeje kuvugisha abantu bikanabatera inkeke ko izi ngeso zimaje gukwira mu rubyiruko rw\’urwanda byose byaje byiyongera ku mashusho uwitwa Semuhungu Eric amaze iminsi shyira ku mbuga ze bikaba bimikoje guteza urunturuntu byumwihariko mu basheshakanguhe ku hazaza h\’umuco nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *