DRC : Umutwe wa M23 yigaruriye agace k’uburobyi ka Nyakakoma
Kuri uyu wa gatatu, inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Nyakakoma, aka ni agace k’uburobyi gaherereye ku nkombe y’iburasirazuba bw’ikiyaga cya Edward ubusanzwe kari nko muri kilometero 48 uvuye mu duce twa Nyamilima na Ishasha twamaze kwigarurirwa na M23.
Inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira igice kinini muri Teretwari i ya Rutshuru, nubwo zatangiye gukurikizwa urufaya rw’amasasu n’ingabo za congo ibi bibaye nyuma y’uko kuva ku cyumweru gishize ku ya 4 Kanama, icyemezo cyo guhagarika imirwano cyemerejwe mu masezerano ya Luanda .
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DRC n’u Rwanda bahuriye mu cyumweru gishize i Luanda bakikijwe n’umuhuza akaba na perezida wa Angola, Joao Lourenço kugira ngo baganire ku buryo bwo kugarura amahoro ndetse no guhagarika imirwano hagati yingabo za congo na M23.
Guhagarika imirwano byatangiye gukurikizwa kuri iki cyumweru, tariki ya 4 Kanama 2024 mu gicuku kandi bizagenzurwa n’uburyo bwa Ad-Hoc Verification Mechanism bunashimangirwa n’inzobere mu nzego z’ubutasi zaturutse mu bihugu bitatu ndetse n’izindi nzego .
Leta ya Kinshasa isa nkaho idafata amasezerano ya Luanda nk’uburyo bwihariye bwo gushyiraho amahoro arambye,mu kiganiro yahaye Top Congo Fm ku wa kabiri avuye i Buruseli aho yari avuye kwivuriza mu bitaro byaho, Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yemeje ko ahubwo u Rwanda rwanasabye ko hajyaho imirwano ku mirwanondetse yanashimangiye ko nta mishyikirano izigera ibaho hagati ya DRC n’inyeshyamba za M23.
Inyeshyamba za M23, zageze ku mupaka wa Ishasha, zigarurira Nyakakoma. Nk’uko bamwe mu baturage bakomeje kwihisha mu ngo zabo babitangaza. ubu burobyi bubarizwa muri aka gace bwashyizweho n’ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) kiyobowe n’umuyobozi w’agace ka Bwisha, ubu ni umwe mu midugudu ya nyuma mu karere ka Rutshuru yigaruriwe rwose n’inyeshyamba za M23.
Ifatwa ry’aka gace rikurikira ibitero byinshi byagabwe kuva ku ya 2 Kanama n’izi nyeshyamba, zahagurutse i Nkwenda-Kiseguru zinyura Nyamilima na Ishasha.Ibi bitero bibaye nubwo amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ku ya 30 Nyakanga hagati ya Kinshasa na Kigali i Luanda, yatangiye gukurikizwa ku ya 4 Kanama. M23 yanze guhagarika imirwano, ivuga ko itashyizwe mu biganiro bya Luanda.