HomePolitics

DRC : Inama y’igihugu y’Abepiskopi gatulika ya kongo irasaba u Rwanda na DRC gushyira intwaro hasi

Inama y’Abepiskopi y’igihugu cya Kongo (CENCO) irasaba Guverinoma y’u Rwanda na DRC kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono i Luanda, muri Angola mu minsi yashize.

Iyi nama kandi irasaba kandi ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo bashyigikire icyi cyifuzo cyabo ,Ibi binagaragarira mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na prelates Gatolika ya Kongo, ryasohotse ku wa gatatu 7 Kanama.

Muri iri tangazo rigenewe abanyamakuru, CENCO iributsa ko byihutirwa kwemerera abo bagore bose, aba bana bose ndetse n’abo bagabo bose bimuwe ku gahato kubera umutekano muke gufata indi ntera mu gushaka umuti wo kubagarura mu gihugu cyabo nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Inama y’Abepiskopi y’igihugu cya Kongo (CENCO) yongeye gusaba ko hubahirizwa amasezerano aherutse guhagarika imirwano yashyizweho umukono hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’u Rwanda, anashimangira ko ari ngombwa gushimangira ubumwe bw’igihugu kugira ngo amahoro agaruke mu karere.

Hagati ya 2022 na Nyakanga 2024, CENCO yakoze ubutumwa nk’ubu bugera ku icumi butanga buvugizi mu mahanga, bugamije gukangurira abantu kumenya ikibazo cya Kongo kubashishikariza kurushaho kubigiramo uruhare mu icyemurwa ryacyo. Izi z’abepiskopi mbaraga ziherekejwe n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile, amatorero , n’abayobozi b’ibigo byo muri Amerika, Uburayi, Ubwongereza, na Afurika. CENCO yagaragaje ko ishimira kuba abafatanyabikorwa bafunguye kandi ibashimira inkunga yabo.

Episikopi yasabye guverinoma za DRC n’u Rwanda kubahiriza byimazeyo amasezerano yo guhagarika imirwano anasaba ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo bushyigikire ishyirwa mu bikorwa ryayo.Mu itangazo ryayo, CENCO yashimangiye kandi ko ari ngombwa gushimangira ubumwe bw’igihugu kugira ngo hirindwe ubufatanye n’ingabo z’amahanga mu guteza umutekano muke ,yanashishikarije Abanyekongo kugira uruhare mu gukemura amakimbirane yabo .

CENCO yatangaje ko izakomeza imirimo yayo, harimo ijyanye no guhagarika imirwano ndetse ko Inateganya gukomeza ubuvugizi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga kugeza amahoro agaruwe muri DRC no mu karere k’ibiyaga bigari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *