Guverinoma y’u Burundi irasaba abaturage bayo bahungiye muri Tanzania gutahuka
Guverinoma y’u Burundi ikomeje guhamagarira impunzi zose zahungiye mu gihugu cya Tanzaniya gutahuka ndetse inabizeza umutekano wabo n’ibyabo.
Ibyo bikubiye mu ijambo rya na Nibona Valentino Celestin umuyobozi wungirije muri minisiteri ishinzwe intwaro z’imbere mu gihugu cy’u Burundi yavugiye mu nama yahuje Leta ya Tanzaniya, u Burundi n’abahagarariye umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi [ UNHCR ] hagati mu nkambi ya Nyarugusu kuri uyu wa gatatu.
Bwana Nibona yashimangiye y’uko Leta ahagarariye ifite imigambi myinshi yo kwakira impunzi mu mutekano ukwiye no kubashakira inzira nziza zo kubateza imbere mu miryango yabo .
Ku ruhande rwayo, Leta ya Tanzaniya yo isanga umugambi wo gutahuka kwimpunzi ku bwinshi utarashyizwe mu bikorwa nkuko byari biteganijwe,kuko iyi leta yemeza ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka turimo hamaze gutaha abarenga gato 9,260 mu gihe hari hakenewe gutahuka abarenga 28,456 nkuko byatangajwe na Bwana John Wariyoba Mwita ni umuyobozi ufite mu nshingano kwita ku mpunzi mu ntara ya Kigoma wari muri iyo nama.
Bamwe mu Barundi batuye mu nkambi ya Nyarugusu bari bahagarariye bagenzi babo muri iyo nama bo basabye leta y’u Burundi ko ikwiye gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mbere yo kubahamagarira gutaha .
UNHCR muri iyo nama yo yavuze ko akazi kayo nyamukuru ari ugutanga imfashanyo zikwiye ku mpunzi, no kugenzura ikurikizwa ry’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi ,iyi inama zo gushishikariza impunzi gutaha ibaye hafi buri kwezi mu nkambi za Nduta na Nyarugusu, umubare w’abataha ku bushake waragabanutse cyane. Benshi bavuga ko biterwa nuko benshi basanga ibibazo byatumye bahunga bitarakemuka.