FootballHome

Dore ibyo kumenya Ku urutonde rw\’abakinnyi 100 beza mu Rwanda rwasohowe ni kinyamakuru daily–box.com rwa Kamena 2024

\"\"

Ikinyamakuru daily—box.com cyafunguye imiryango kuri uyu wa mbere , taliki ya 27 Kamena 2024 ;batangiranye na gahunda idasanzwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda byandika kuri siporo nyarwanda by’Umwihariko aho basohoye urutonde rw’abakinnyi 100 beza muri ruhago y\’u Rwanda.

 1.Mu bakinnyi 10 bambere harimo abanyarwanda Batatu gusa

Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu  yagarutse ku gukinisha abakinnyi baba nyamahanga nyuma y\’imyaka 11 bavuye kuri iyo gahunda byanahuriranye n’Ikipe ya Police fc ndetse na Marines Fc nazo zahise zisubukura iyo gahunda, ukongeraho n’umubare wa abanyamahanga biyongereye mu makipe hafi ya yose mu buryo bugaragara, kandi akenshi abakinnyi babanyamahanga bazanwa kugirango batange umusaruro mu buryo bugaragara Buruta abene gihugu.

Ibyo byose bishobora kuba zimwe mu mpamvu zatumye abakinnyi babanyamahanga bagira umubare munini aho bafitemo barindwi mu bakinnyi 10 bambere muri “100 Best Rwanda Football players”

\"\"

“100 Best Rwanda Football players” isohotse kunshuro ya mbere itangirana n’ukwezi kwa kamena 2024, isohorwa ni kinyamakuru daily–box.com kunshuro yambere mu Rwanda.

2.Haragaragaraho umukinnyi umwe ubarizwa mu kiciro cya kabiri

Shampiyona y’ikiciro cya kabiri umwaka w’imikino wa 2023-24 iri kugana ku musozo aho imikino igeze mu icyiciro cya kamarampaka (playoffs), bisobanuyeko kwijanisha rihanitse abagize umwaka w’imikino mwiza byoroshye kubamenya.

Rutayizamu w’Umunyarwanda Christian IYAMUREMYE ukinira ikipe ya As Muhanga niwe mukinnyi umwe rukumbi ubarizwa mu icyiciro cya kabiri ugaragara kuri ururutonde.

3.Abakinnyi Banga na 35% gusa bakomoka hanze y’Urwanda

Urebye nubwo umubare w’abakinnyi baba nyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda wiyongereye ugereranyije ni myaka 11 ishize  umubare w’abakinnyi babanyarwanda uracyari munini , bituma nubundi abanyarwanda baba benshi kuri ururutonde“100 Best Rwanda Football players”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *