Eamonn Holmes na Ruth Langsford batangaje gatanya hagati yabo.
Eamonn na Langson akaba ari umugabo n\’umugore bashakanye muri 2010 byumwihariko aba bombi akaba ari ni ibyamamare kubera ibiganiro bakora bica kuri shene ya televiziyo ikunzwe cyane kwisi yitwa ITV cyane cyane aba bakaba baramenyekanye mu kiganiro bakunze guhuriramo kitwa \”this morning\” gica kuri iyi shene ya television.
Uyu muryango babinyujije ku ushinzwe kureberera inyungu zabo mumategeko batangaje ko binyuze mu buryo bwumvikanweho n\’impande zombi bafashe umwanzuro wo gutandukana.
Uyu muryango w\’abanyamakuru wahisemo gutanduka nyuma y\’imyaka cumi n\’ine bambikanye impeta bakaba bari bafitanye umwana w\’umuhungu umwe gusa witwa Jack w\’imyaka 22 yamavuko gusa Eamonn yarafite abandi bana babiri babahungu umwe yitwa Declan ufite imyaka 35 na Nail ufite imyaka 31 n\’umukobwa umwe rukumbi witwa Rebbeca ufite imyaka 33 yamavuko bose yagiye abyara kubagore bagiye bashakana mbere ya Ruth Langsford.
Si ubwa mbere aba bavuzweho guhana gatanya kuko no mu mezi make ashize hari ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kurukuta rwa instagram ko batandukanye bigakekwa ko byaba byarazanywe na Richard Madeley na Judy Finnegan zimwe mu munshuti za akadasohoka zaba banyamakuru.aba bakaba baratangiye guteretana guhera muri 1997 gusa bikangenda bizamo kidobya gusa muri 2010 nibwo bakoze ubukwe bw\’amateka bwitabiriwe na bimwe mu bihangange birimo abanyamakuru bagenzi babo nka Gloria Hunniford wamekanye mu gusoma amakuru kuri Sky , Jeremy Kylie,umukinnyikazi wa filime rurangiranwa Zoe Lucker ndetse n\’ igihangane mu iteramakofi Barry Mcguigan.
Nyuma yo kuva muri \”THIS morning\” iki kikaba ari ikiganiro bombi bamenyekanyemo Eammon Holmesw\’imyaka 64 akaba yarahise yerekeza kuri televiziyo yitwa \”GB NEWS\” naho umufasha we ruth akaba yaragumye kuri ITV nkumukozi wayo uhoraho.