Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Uyu munsi mu mateka [ kuwa mbere,27/gicurasi].

\"\"

Iyi taliki ya 27 Gicurasi ni umunsi wa 147 wumwaka dushingiye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 218 kugirango umwaka ube wagana ku musozo.

Ibihe by\’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka :

  • Uyu munsi, taliki ya 27 Gicurasi, mu #Rwanda turatangira Icyumweru cy\’Ibidukikije. Iki cyumweru gishyira Umunsi Mpuzamahanga w\’Ibidukikije uba buri mwaka taliki ya 5 Kamena.
  • Tariki 27 Gicurasi 2021 yinjiye mu mateka y’ u Rwanda n’ Ubufaransa ubwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abaye Perezida wa Kabiri usuye iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Ni nyuma y’iminsi mike Raporo z’abahanga z’ ibihugu byobi zari zimaze guhererekanywa ko Ubufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • 1994 jenoside yakorewe abatitsi yarakomezaga aho abatutsi bakomeje kwicwa gutwikirwa ndetse no gusagura hirya no hino mu guhigu kugeza ku ya 4 z\’ukwarindwi ubwo jenoside yahagarikwaga ni ingabo za RPF.
  • 1963 Jomo Kenyatta yatorewe kuba Minisitiri w’intebe wa 1 wa Kenya.
  • 1905 Amato y\’Abayapani asenya amato y’Uburusiya bw\’iburasirazuba mu ntambara ya Tsushima, iyi ikaba ari yo ntambara yonyine ikomeye hagati y’amato y’intambara ya kijyambere mu mateka
  • 1999 Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahoze ari Yugosilaviya rurega Slobodan Milošević n\’abandi bane ku byaha by\’intambara n\’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Kosovo.
  • 2006 Umutingito wibasiye Java, Indoneziya saa 5:53:58 AM ku isaha yaho (22:53:58 UTC 26 Gicurasi) wangiza Bantul n\’umujyi wa Yogyakarta, uhitana abantu barenga 6,600.
  • 1863 :Intambara ya gisivile yo muri leta zunze ubumwe za Amerika,Ubwato bw\’imbunda bwa CSS Chattahoochee bwaraturitse bwahitanya abakozi 19 ku ruzi rwa Apalachicola, hafi ya Blountstown, muri leta ya Florida.
  • 1971, John Lennon yanditse indirimbo \”Tekereza\” muri studio ye ya Ascot Sound muri Tittenhurst Park, mu Bwongereza
  • muri 1703 , Umwami w\’ uburusiya Tsar Peter the Great yashinze umujyi witiriwe mutagatifu petero ( saint petersburg) anawugira umujyi uwakabiri nyuma y\’ umurwa mukuru Moscow.
  • muri 1997,urukiko rw\’ikirenga rwa leta zunze ubumwe za Amerika rwemeje ko impirimbanyi ya ruabanda Paula jones ashobora gukurikirana perizida Bill Clinton ku byaha byo gusambanya ku ngufu abakobwa.
  • muri 1738 Ingabo za Turukiya zigaruriye Orsova na Ochakov mu burasirazuba bw’Uburayi.
  • 1971, John Lennon yanditse indirimbo \”Tekereza\” muri studio ye ya Ascot Sound muri Tittenhurst Park, mu Bwongereza.
  • 2018 Itsinda ry’abahungu bo muri Koreya yepfo BTS ryakoze agashya ko kuba itsinda ryambere rikora ijyana ya pop ryaje ku mwanya wa mbere ku urutonde rw\’abanyamerika rukora indirimbo 200 zikunzwe kwisi ruzwi nka [ AMERICAN Billboard hot 200] hamwe na alubumu yabo \”ikunde: Amarira\”.
  • muri 1933 Filime ngufi ya Walt Disney \”3 Ingurube Nto\” yasohotse (Academy Award Best Animated film 1934).
  • 1995 Umukinnyi wa filime Christopher Reeve yamugaye ijosi mu buryo bwaburundu (paralyse) nyuma yo kugwa hasi ku ifarashi ye mu marushanwa yo gusiganwa ku mafarasi yabereye i Culpeper, muri Virginia muri leta zunze ubumwe za amerika.

Ni bande bavutse kuri uyu munsi ?

  • Auriela Cutta (120-54 bc) aka yari mama wa Gaius Julius Cesar wari umujenerali w’Abaroma akaba n\’umunyapolitiki.
  • 1775, Lucien Bonaparte, umunyapolitiki wa Corsician-Ubufaransa akaba n\’igikomangoma cya Canino na Musignano (murumuna wa Napoleon Bonaparte), wavukiye Ajaccio, muri Corsica ( 1840)
  • muri 1972 Notorius B.I.G :Umuraperi w\’umunyamerika wamenyekenye cyane kundirimno yise \”Ubuzima Nyuma y\’urupfu\” wavukiye i Brooklyn, muri New York.
  • 1976 Deron Miller, umucuranzi w’umunyamerika (CKY), wavukiye Chester, muri Pennsylvania.
  • 1960, Jeffery Dahmer Umwicanyi ruharwa wabanyamerika (Milwaukee Cannibal), wavukiye West Allis, Wisconsin.
  • 1960 Mohanlal, umukinnyi wa filime w uBuhinde (Guru) muri firime zirenga 300, yavukiye Elanthoor, mu Buhinde.
  • 1983 Khamis Ghadaff , umuhungu w\’uwahoze ayobora libya Mohammad Khadaffi ,akaba yari umugaba w\’ingabo z\’iki gihugu yavutse kuri uyu munsi aza kwitaba inama 2011.
  • 1975 umuraperi JUDAKISS nibwo yabonye izuba .

Ni bande batabarutse kuri iyi taliki :

  • 1993 Roger MacDougall, umwanditsi w\’amakinamico akaba n\’umwanditsi wa sinema (Man in the white suit), yapfuye afite imyaka 82.
  • Ezzard Charles(1921-1975)Umunyamerika wabaye igihangange mu mukino w’iteramakofe uremereye (1949-51), apfa na ALS afite imyaka 53.
  • Jawaharlal Nehru(1889-1964)Minisitiri w’intebe wa 1 w’Ubuhinde (1947-64) n’umuyobozi ukomeye w’umuryango w’ubwigenge bw’Abahinde, yapfuye azize indwara y’umutima afite imyaka 74.
  • Robert Koch(1843-1910)
  • Umudage w’impirimbanyi mu masomo yiga kudukoko dutera indwara bizwi nka bacteriologue mu ndimi zamahanga by\’umwihariko ubushakashatsi ku ndwara z\’igituntu na cholera ,akaba arinawe wegukanye Igihembo cy\’ amahoro cyitiriwe Nobel ,muri 1905 akaba yarapfuye afite imyaka 66.
  • 1615 Margaret de Valois, Umwamikazi wa 1 wa Henry wa IV w\’Ubufaransa (1672-99) umukobwa wa Henry II, yapfuye afite imyaka 61.
  • Umunyapolitiki uharanira demokarasi muri Amerika, Hubert Humphrey wari visi perezida wa 38 w’Amerika (1965–69), umukandida wa perezida (1968), n’umuyobozi wa Sena yigenga (1949–65; 1971–78)wavukiye i Wallace, muri Dakota y\’Amajyepfo.
  • John Calvin(1509-1564)yagize urhare rutaziguye mu ivugurura ry’amadini y’abaporotesitanti akaba na tewolojiya (Calvinism), yitabye iimana afite imyaka 54 .
  • Ludovico Sforza(1452-1508)Umutaliyani duke wa Milan (1494-1508) watangije Ifunguro Ryera, apfa afite imyaka 55.
  • 927 Tsar Simeon wa mbere wa Bulugariya
  • 1770 Sophie Magdalene wa Brandenburg-Kulmbach, umwamikazi wa Danmark na Noruveje (1730-46), yapfuye afite imyaka 69.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *