Abagize urubyiruko rw’abakorerabushake bahuguwe ku ruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda
Abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) rwo mu Mujyi wa Kigali, bitabiriye amahugurwa agamije kubaha ubumenyi bwo kuzafasha abakoresha umuhanda kugira imyitwarire isigasira umutekano wawo mu gihe bawukoresha. Ni amahugurwa y’umunsi umwe, yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu Karere ka Nyarugenge, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ihuriro ry’imiryango nyarwanda…