Bisa nk’ibyarangiye! Kevin De Brune agiye gusanga Ngoro Kante na Karim Benzema muri arabia saudite
Kevin De Brune yamaze kwemeranya byose na ekipe ya Al-Ittihad ikina muri shampiyona yo muri arabiya Sawudite kuba yayisinyira nk’umukinnyi wayo mushya.
Nyuma yo kumara imyaka igera ku icumi muri ekipe y’umujyi wa Manchester united ,uyu mubiligi usanzwe ukina hagati mu kibuga amasezerano ye afite muri Manchester city azarangira mu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Amakuru Daily Box icyesha ikinyamakuru cyitwa Dail mail avuga ko Kevin de Brune ari umwe mu bakinnyi iyi ikipe ikina Saudi Pro League yifuza cyane,Iyi raporo ikomeza ivuga ko bivugwa ko imishyikirano ikomeje hagati ya Al-Ittihad na Manchester city ku bijyanye n’amafaranga yo kugura uyu musore w’imyaka 33, wageze i Manchester avuye i Wolfsburg kuri £miliyoni 55 mu 2015.
Al-Ittihad iherutse gushyiraho Laurent Blanc wahoze ari myugariro w’Ubufaransa na Manchester United nk’umutoza wabo mushya ndetse Blanc wagiye uzana amazina menshi azwi mu muri iyi kipe barimo N’Golo Kante, Karim Benzema na Fabinho.
Nubwo iyi ikipe ifitwemo imigabane na leta yashoye amafaranga menshi yashoye amafaranga menshi mu igura n’igurisha ry’abakinnyi mu mpeshyi ishize yaje kurangiriza ku umwanya wa gatanu muri shampiyona, n’amanota arenga 40 aho Al-Hilal yaje gutwara iki gikombe.