Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon sports afashije Red Arrows kwegukana Cecafa Kagame Cup
Red Arrows imaze kwegukana igikombe cya Cecafa Kagame cup itsinze ekipe ya Apr fc kuri penaliti nyuma yo kugwa miswi mu mu minota yagenwe 90 ndetse na mirongo itatu y’inyongera.
Uyu ni umukino wabereye kuri sitade ya Uwanja wa KMC,iki kibuga cyatoranyijwe kwakira umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup akaba ari nacyo cyakiriye imikino ya 1/2 cy’irangiza nubwo muri gahunda byari biteganyijwe ko iyi izabera kuri AZAM Complex ,iyi Red Arrows yahuye na Apr fc nka ekipe rukumbi yaje muri ino mikino nk’umutumirwa.
abakinnyi cumi numwe APR FC yabanjemo ntabwo bigeze bahinduka ugereranije n’abakinnye umukino wa kimwe cya kabiri basezereyemo Al Hilal kuko ni bo bongeye kwitabazwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup aho Pavel Ndzila ,Mugisha Gilbert ,Niyibizi Ramadhan , Niyigena Clement , Nshimiyimana Yunusu , Ruboneka Jean Bosco , Byiringiro Gilbert , Dauda Yassif , Dushimimana Olivier Muzungu , Victor Mbaoma Chukuemeka.naho Red Arrows ibanzamo XI ba Red Arrows 16. Charles Kalumba (GK) , 22 Brian Chilimina, 25. Peter Kalota, 26. Nickson Mubili , 38. Michee Malonga Gesimo , 4. Cedric Onyumbe , 6. Paul Katema (C), 8. Alassane Diarra ,14. Anthony Shipanuka ,20. Cel Ebengo Ikoko ,28. Ricky Banda.
Ni umukino watangiye Apr isatira cyane ndetse kuko ku munota wa 3′ Mugisha yahushije igitego ku umupira mwiza wari uzamukanywe na Ruboneka Bosco awuhaye neza Gilbert wari mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu Tembo awushyira muri Corner.si ubu buryo gusa Apr fc yabonye kuko nko ku munota wa 37′ APR FC yakubise umutambiko w’izamu nyuma y’aho, Ramadhan yari ahaye Mugisha Gilbert, awushyize mu izamu ariko umupira ukubita umutambiko, ugarutse Mbaoma ntiyashobora kurangiriza mu nshundura.
gusa ku munota wa 62′ Red Arrows yaje kubona igitego cyatsinzwe na Ricky Banda ahita yandikira Red Arrows igitego cyayo cya mbere cy’umukino.iyi ikipe yanakomeje kwataka izamu kuko nko ku munota wa 70′ Pavel Ndzila yongeye gutabara APR FC. aho Iyi kipe yo muri Zambia yarase igitego kidahushwa,ku umupira wari uvuye muri Corner, usanga Ricky Banda ari wenyine, awuteye mu izamu, uyu munyezamu aratabara.
Iminota 90 yarangiye apr fc iri inyuma n’igitego kimwe ku busa gusa yaje kubona igitego hagati mu minota itanu yari yongeweho aho Mamadou Sy, ahawe umupira mwiza na Richmond Lamptey, na we acenga myugariro wa Red Arrows ateye umupira ujya mu nshundura.
Iminota 30 y’inyongera yarangiye nabwo bikiri kimwe kuri kimwe ari nabwo hitabajwe amapenaliti bizakurangira Apr isezerewe kuri penaliti icyenda ku icumi za Red Arrows nyuma y’uko Tuyisenge Arsene Tuguma yari amaze kurata penaliti yari ateye bituma Red Arrows iyitwara igikombe ari nacyo cyambere mu mateke yayo.
REBA AMAFOTO YARANZE UMUKINO:👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿