HomeOthers

USA : Abanya-Nigeria babiri bavukana bakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukangisha ubwambure bw’abantu

Abo bavandimwe Samuel Ogoshi, w’imyaka 24, na Samson Ogoshi, 21, b’i Lagos, bashutse umusore witwaga Jordan DeMay biyita umukobwa w’ikigero cye, agera aho aboherereza amafoto yambaye ubusa – maze batangira kuyamukangisha.

Samuel na Samson bari bicaye mu rukiko mu mwambaro w’iroza n’amapingu ku maboko.Abunganizi babo bavuze ko aba bavandimwe ibyo bakoze babiterwaga no gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko gushuka abantu muri buriya buryo ari umuco muri Nigeria.

Umucamanza yavuze ko ibyaha bakoze ari “ugusuzugura ubuzima bikabije” cyane ko bakomeje no kubikora nyuma yo kumenya ko Jordan yapfuye.

Jordan DeMay yari umusore uzwi cyane ku ishuri rye mu mujyi wa Michigan, Samuel na Samson bamwoherereje ubusabe bwo kuba inshuti kuri Instagram ariko biyerekana nk’umukobwa mwiza w’ikigero cye, maze batangira guteretana.

Uyu muhungu amaze kuboherereza amashusho y’ubwambure bwe, batangiye kumutera ubwoba ngo aboherereze amagana y’amadorari cyangwa bayakwirakwize kuri internet, bayahe n’inshuti ze, niba atohereje.Jordan yohereje ayo yari ashoboye yose kugeza ubwo ababwiye ko aziyahura nibaramuka bakwirakwije ya mashusho ye.

Ibyaha byo gukangisha abantu amashusho y’ubwambure bwabo ni bimwe mu byiganje muri iki gihe byibasira abakoresha ikoranabuhanga mu buzima bwite bw’ibanga ryabo.Jordan yaje kwiyahura kubwo gutinya igisebo no gukomeza gucuzwa utwe n’aba basore.

Si ubwa mbere Abanyanigeria bavuzwe mu bushukanyi bukoreshaje ikoranabuhanga – nubwo atari bo gusa – ijambo Yahoo Boys rikoreshwa mu kuvuga abantu bashakira amaramuko mu byaha byo kuri internet.

Iryo jambo riva ku bikorwa byo guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 ahari hagezweho ubushukanyi bwa emails za Yahoo zivuye ku Igikomangoma cyo muri Nigeria cyangwa Umukobwa w’uwari Perezida wa Liberia bwageragari benshi bakoreshaga Yahoo.

Mu rukiko, Jenn Buta, nyina wa Jordan, yararize ubwo yarimo asoma ingingo y’uwahemukiwe afashe amafoto y’umuhungu we, agira ati: “Ndashegeshwe wese”.Jenn yakiriye neza kurangira kw’uru rubanza, ariko yavuze ko nta kiza kiruvuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *