Watch Loading...
HomeOthers

Ines Mpambara yahawe igihembo cy’Umuyobozi mwiza muri za Guverinoma

Ines Mpambara usanzwe ari Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yahawe igihembo cy’Umuyobozi mwiza muri za Guverinoma (Best Distinguished Government Official) akaba yaragiherwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Nyuma y’uko yari yashyizwe mu bagihataniraga hagendewe ku bunararibonye mu gusangizanya ibitekerezo kuri gahunda za Guverinoma.Ines Mpambara yagenewe iki gihembo mu gihe harimo haba Ihuriro rizwi nka Sharjah Government Communication Forum, risanzwe rihuriza hamwe abakora mu bijyanye n’itumanaho muri za Guverinoma .

Aya makuru yatangajwe n’Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, avuga ko Kuri uyu wa 05 Nzeri, igihembo ‘Best Distinguished Government Official’ cyagenewe Minisitiri muri Primature Ines Mpambara, cyakirwa na Amb. John Mirenge.”

Mu mwaka wa 2020  nibwo Ines Mpambara yinjiye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe aho yaje nkaMinisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho .Kugeza agizwe ushinzwe Imirimo y’abaminisitiri yari amaze imyaka irenga 10 akora nk’umuyobozi wa Guverinoma mu biro bya Perezida w’u Rwanda [3]. Yabanje kandi gukora muri Minisiteri y’ubuzima aho yakoraga imyanya itandukanye, Mbere yaho yakoraga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda nk’umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *