Paper Talk[Europe]: Ibya Victor Osimhen biri kugenda gake none Chelsea yatangiye gushaka ibisubizo ahandi, ahazaza ha Matheus Nunes muri Manchester City hari mu mayirabiri!
Chelsea yamaze gutera intambwe yegeye imbere yo gusinyisha rutahizamu Ivan Toney w’imyaka 28 akaba umukinnyi w’Ikipe ya Brentford y’umutoza Thomas Frank, gusa ariko nanone ntago Chelsea yiteguye gutanga amafaranga nkayo ikipe Al-Ahli yo muri Saud Arabia iri gutanga kuri uyu Mwongereza . (Sky Sports)
Byavuzwe y’uko Ivan Toney yemerewe umushahara £400,000 buri cyumweru muri Saudi Pro League mu ikipe ya Al-Ahli muri Saudi Arabia. (Mail)
Newcastle United ndetse na Manchester United yose arimo gutekereza gutwara Umwongereza Dominic Calvert-Lewin, 27, urimo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Everton dore ko azarangirana na tariki 30 Kamena 2025. (Football Insider)
Liverpool iri gukora ibishoboka byose kugirango isinyisha mababa w’ikipe ya Juventus akaba Umutaliyani Federico Chiesa, 26, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango kuri uyu wa gatanu . (Athletic – subscription required)
Umusore w’ikipe ya Lyon ndetse n’ikipe y’Igihugu y’Ububiligi Orel Mangala, 26, biteganyijwe ko akora isuzuma ry’ubuzima (medical test) mu ikipe ya Everton nk’umukinnyi mushya wa yo ugomba kuyifasha hagati mu kibuga mbere y’uko isoko ry’Igura n’igurisha rifunga imiryango kuri uyu wa gatanu . (Sky Sports)
Leicester City yegereje gusinyisha Umunya-Morocco akaba akina hagati mu kibuga kuri £19.5m bamukuye mu ikipe ya Genk mu Bubiligi . (Daily Telegraph – subscription required)
Nottingham Forest iri kwitegereza rutahizamu w’ikipe ya Ajax muri Netherlands Brian Brobbey, 22, nk’umukinnyi basinyisha mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryangoo . (Mirror)
AS Roma yiteguye kugurisha rutahizamu w’Umwongereza Tammy Abraham, 26, wifuzwa n’ikipe ya West Ham United mu gihugu cy’Ubwongereza. (Football Insider)
Bayern Munich ndetse na Borussia Dortmund zose ziri gukurikirana mababa w’ikipe ya Manchester United Jadon Sancho uyu Mwongereza utarakina umukino numwe wa shampiyona y’Igihugu ya Bongereza muri uyu mwaka w’imkino mushya wa 2024-2025, byerekana ko amahirwe menshi agomba gusohoka muri iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag. (Talksport)
Manchester City ntago irafata umwanzuro ku hazaza ha Matheus Nunes, 25, Umunya- Portugal ukina mu kibuga hagati yataka gusa iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola irabizi neza ko kipe ya Atletico Madrid iri kumwifuza. (ESPN)
Ipswich Town igeze kure ibiganiro n’umunya Republic ya Ireland mababa Chiedozie Ogbene, 27, umusore w’ikipe ya Luton Town. (Athletic – subscription required)
Leeds United yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Fortuna Dusseldorf yo mu gihugu cy’Ubudage kugirango ibagurishe Ao Tanaka, 25 akaba akina hagati mu kibuga. (Mail)
Bayern Munich yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia kubagurisha Umufaransa Kingsley Coman, gusa uyu mababa w’imyaka 28 ibi byo kujya muri Saudi Pro League ntago arabyemeza . (Sky Germany)
West Brom yamaze kwanga ubusabe bw’Ikipe ya Southampton bwo kubagurisha Umwongereza Tom Fellows w’imyaka 21 ku giciro cya £10m. (Telegraph)
Umunya-Netherlands Wout Weghorst, 32, biteganyijwe ko asubira iwabo mu ikipe ya Ajax avuye mu ikipe Burnley nyum yo kumvika ibimureba byose ni yi kipe yiwabo mu Buhorandi . (ESPN)
Chelsea iri gutekereza umusimbura wa Victor Osimhen ari we Jhon Duran, 20, rutahizamu w’ikipe ya Aston Villa akaba akomoka mu gihugu cya Colombia, nyuma y’uko bari kubona ko ibya Victor Osimhen bishobora kwanga. (Givemesport)