Intambara ya Israel na Hamas : Isiraheli yakuye imbohe zari zarashimuswe na Hamas mu mwobo

Isiraheli ivuga ko ingabo zayo zidasanzwe zakuye imbohe ya Isiraheli mu mwobo wo mu majyepfo ya Gaza mu gikorwa gikomeye cyo gutabara izi nzirakarengane.
Ku wa kabiri, igisirikare cyatangaje ko Kaid Farhan al-Kadi, Bedouin w’imyaka 52 y’amavuko, yashimuswe n’umutwe wa Palesitine Hamas mu gitero cyagabwe kuri Isiraheli.
Igisirikare cyavuze ko al-Kadi ameze neza “kandi ko yimuriwe mu bitaro kugira ngo asuzume n’abahanga mu by’ubuvuzi.
Al-Kadi ni umuturage wari utuye muri Rahat,uri mu mujyi w’Abarabu. Ku ya 7 Ukwakira, yakoraga nk’umuzamu mu bubiko bwo mu majyepfo ya Isiraheli ubwo yafatwaga n’abarwanyi bashyigikiwe na Hamas hamwe n’abandi bantu bagera kuri 250. Isiraheli ivuga ko abantu barenga 1100, cyane cyane abasivili, baguye muri icyo gitero.
Igitero cya Isiraheli kuri Gaza kuva ku ya 7 Ukwakira cyahitanye Abanyapalestine barenga 40,000 kandi bimura 90 ku ijana by’abaturage bayo miliyoni 2.3 mu ngo zabo, hasigara ibihumbi magana mu buhungiro bw’agateganyo.
Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, mu ijambo rye yagize ati: “Twiyemeje gukoresha amahirwe dufite yose yo kugarura ingwate mu ngo zabo.”
Hamas iracyafunze abagera kuri 110, abagera kuri kimwe cya gatatu bakekwaho kuba barapfuye. Abenshi mu basigaye bararekuwe kugira ngo Abanyapalestine bafunzwe na Isiraheli mu gihe cyo guhagarika imirwano mu Gushyingo gushize.
Muri Kamena, ingabo za Isiraheli zishe byibuze Abanyapalestine 274 zikomeretsa abandi bagera kuri 700 kugira ngo batabare imbohe enye mu gikorwa cyabereye mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat ya Gaza.
Hamas ivuga ko abantu benshi bajyanywe bunyago baguye mu bitero by’indege bya Isiraheli, Abasirikare ba Isiraheli bishe bibeshye Abisiraheli batatu bahunze imbohe mu Kuboza.
Hagati aho, Misiri, Qatar na Amerika bimaze amezi bigerageza kumvikana ku masezerano aho imbohe zisigaye zizabohorwa kugira ngo habeho agahenge karambye.Ibyo biganiro birakomeje muri Misiri muri iki cyumweru, ariko nta kimenyetso cyigeze kigaragara.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yanenzwe cyane n’imiryango y’abajyanywe bunyago ndetse n’abaturage benshi bo muri Isiraheli kubera ko bataragirana amasezerano na Hamas yo kubazana mu rugo.