Paper Talk[Rwanda&Africa]:Ikipe ya Musanze FC yitabaje FERWAFA ngo ibarenganure, ikipe izahagararira Africa muri club world Cup igiye kugura igikurankota!
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya ziri mu biganiro kugirango umukino ubanza nuwo kwishyura byose bizabere I Cairo mu gihugu cya Misiri dore ko muri Kenya hatari sitade zemewe n’impuzamashyirahamwe y’Aruhago muri Africa “CAF” .(#MickyJr)
Ikipe yo muri Africa y’Epho yatanze asaga $700 000 kugirango isinyishe Umunya Africa y’Epfo n’ubundi Percy Tau ari ko bivugwa ko uyu musore w’ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri adasha gukina iwabo aho we yifuza kwerekeza mu ikipe ya Wydad yo muri Morocco y’umutoza Rulani Mokwena akazakina n’imikino yanyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika mu mwaka wa 2025.(#MickyJr)
Mohamed Abdelmonem Umunya-Misiri watanzweho arenga miliyali y’Amafaranga y’u Rwanda kugirango yerekeze mu kiciro cya mbere mu Bufaransa mu ikipe ya OGC Nice yamaze gutsinda isuzuma ry’ubuzima, uyu musore uturutse mu ikipe ya Al Ahly yiwabo mu gihugu cya Misiri akaba akina nk’amyugariro.(#MickyJr)
Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIBA muri Afurika, Anibal Manave, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri FIBA, Alphonse Bilé, Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.(#Igihe)
Ikipe ya Musanze yandikiye Ishyirahamwe ry’Aruhago mu Rwanda “FERWAFA” irisaba kurenganurwa nyuma y’aho itsindiwe umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona yari yahuriyemo na AS Kigali kubera igitego cyari gutuma ibona inota rimwe cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Saïdi n’amakosa ya Murindangabo Moise yakoze “nkana”.(#KGLNews)
Abantu 13 barimo abakinnyi n’abatoza bagize ikipe igihugu y’umukino wa ‘Table-Tennis’, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri berekeje mu Bushinwa mu mwiherero w’ukwezi aho bazaba bitoza banahugurwa ku bijyanye n’uyu mukino.(#Igihe)
Mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball mu ngimbi gikomeje kubera mu gihugu cya Tuniziya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa gatatu.(#Kigali To Day)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François, yasuye Ikipe y’u Rwanda muri “Village Olympique” i Paris, ayifuriza amahirwe mu Mikino Paralempike izatangira ku wa Gatatu.(#Igihe)
Rutahizamu Gitego Arthur ukina muri AFC Leopard yo muri Kenya yabaye umukinnyi wa mbere ukina hanze wageze mu Rwanda, aje gufasha bagenzi be kwitegura imikino ibiri bafite muri Nzeri 2024, yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2025.(#Umuryango)
Nyuma y’iminsi Manzi Thierry na Al Ahli Tripoli yo muri Libya bitwara neza, ubu bafite urugamba rutoroshye rubategereje rwo gusezerera Simba SC. Ni nyuma y’uko barenze ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup mu buryo bworoshye basezereye Uhamiaji FC yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 5-1.(#Isimbi)
Abakinnyi b’amakipe ya AS Kigali na AS Kigali Women Football Club, bahawe amafaranga agabanya umwenda bafitiwe. Hari hashize igihe abakinnyi ba AS Kigali na AS Kigali WFC, bicira isazi mu maso kubera kudahabwa imishahara ya bo.(#Umuryango)
Ikipe yambara ubururu n’umweru Rayon Sports yashatse guha amasezerano y’Amezi atatu umuzamu w’Umunyarwanda Kwizera Janvier [Rihungu] ariko arayanga, ikaba yaramuhaga asaga miliyoni imwe y’Amanyarwanda n’umushahara 500 000 Frw. Ubundi ibintu bitamenyerewe ko umukinnyi asinya amasezerano y’Amezi atatu.(#Isimbi)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, izahuramo n’Amakipe y’Ibihugu bya Libye na Nigeria muri Nzeri 2024.(#KGLNews)