Paper Talk[Europe]: Raheem Sterling yatangiye gutekereza andi mayira nyuma yo guterwa ishoti na Chelsea! Barcelona yamaze kumvikana na Federico Chiesa
Leicester City igezekure ibiganiro byo gusinyisha umusore w’ikipe ya Crystal Palace w’imyaka 32 Umunya-Ghana Jordan Ayew akaba akina kuruhande yataka. (Sky Sports)
Umutoza wa Leicester City Steve Cooper arifuza abandi byibuze bakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati bataka mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunga kugirango arebeko uyu mwaka w’imikino 2024-2025 wazamugendekera neza . (Telegraph – subscription required)
Norwich City na yo yamaze kugera mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Umunya-Brazil w’imyaka 22 ukina mu kibuga hagati yataka Reinier Jesus Carvalho w’imyaka 22 ukinira ikipe ya Real Madrid mu gihugu cya Esipanye. (O Globo – in Portuguese)
Ikipe ya Tottenham HotSpur y’umutoza Ange Postecoglou igiye kwemerera myugariro wa yo w’imyaka 19 Ashley Phillips kuyisohokamo akerekeza mu ikipe ya Stoke city ku ntizanyo. (Athletic – subscription required)
Ikipe ya Girona yo mu gihugu cya Esipanye ikaba n’ikipe izakina imikino ya UEFA Champions League ya 2024-2025 yamaze kumvikana n’ikipe ya Watford yo mu gihugu cy’Ubwongereza kubagurisha Umunya-Colombia Yaser Asprilla w’imyaka 20, aho agomba gutangwaho akabakaba £21.2m hakiyongeraho iyinyongera( add-ons) . (Sky Sports)
Brighton, Real Sociedad ndetse na Real Mallorca zose ziri kurwanira umusore w’imyaka 35 Umudage Mats Hummels akaba myugariro udafite ikipe kugeza magingo aya nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Borussia Dortmund. (Florian Plettenberg)
Barcelona yamaze kumvika na Federico Chiesa ibimureba byose kugirango yerekeze mu gihugu cya Esipanye uyu musore w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani ikipe ya Barcelona ikaba igomba kumutangaho asaga £11m ubundi agasohoka muri Juventus y’umutoza Thiago Motta wanamubwiye ko ntagahunda amufiteho muri uyu mwaka mushya w’imikino . (Sport – in Spanish)
Everton, AC Milan, Bayern Munich ndetse n’andi makipe menshi yo mu gihugu cya Turkey yose arifuza gusinyisha Umwongereza Kieran Trippier, 33 akaba umukinnyi ukina ku ruhande yugarira, Kieran Trippier amasezerano ye muri Newcastle United azarangira tariki 30 kamena 2024 . (Talksport)
Brentford yiteguye gutanga asaga £10m mu ikipe ya Gremio. Ku girango isinyishe Umunya-Brazil w’imyaka 18 Gustavo Nunes akaba akina nk’amababa. (Fabrizio Romano)
Umunya-Republic ya Ireland defender John Egan, 31, yatangiye gukora imyitozo mu ikipe ya Burnley nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Sheffield United. (Football Insider)
Ikipe Aston Villa yaba yatangiye gukurikirana mababa wa Chelsea Raheem Sterling, 29, gusa nanone umutoza w’iyi kipe Unai Emery ntiyizeye ko uyu rutahizamu yaba mwiza mu migambiye . (Mirror)
Raheem Sterling, 29, ntakintu n’akimwe aravuga kukuba atazakomezanya n’ikipe ya Chelsea dore ko yivanye no muri gahunda yo kwerekeza muri Saudi Pro League muri Saudia . (Mail)