HomePolitics

Uganda imaze kuvumbura Peteroli  mu tundi turere tubiri twayo !

Minisitiri w’ingufu muri Uganda yatangaje ko icyo gihugu kirimo gushakisha peteroli mu tundi turere tubiri bikekwa ko iramutse ihabonetse yakongera ku yamaze kuboneka muri iki gihugu ibarirwa mu tungunguru miliyari 6.5.

Minisitiri w’ingufu muri Uganda, Ruth Nankabirwa, yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru i Kampala ko abahanga mu byerekeye iby’ubutaka barimo barashakisha peteroli mu karere k’amajyaruguru n’akamajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda ahitwa Moroto.

Iyi yabonetse mu kibaya cyo mu burengerazuba bw’igihugu hafi n’umupaka wa Repubulika ya demukarasi ya Kongo hafi mu myaka 20 ishize, ariko izatangira gucukurwa umwaka utaha.

Yavuze ko Uganda ifite uturere tugera kuri dutanu dukekwamo peteroli. Kamwe muri two kamaze kwemezwa, ubu hagezweho utu tubiri abahanga batangiyemo imirimo y’ubushakashatsi

Mu 2006 nibwo Uganda yavumbuye ko hafi y’Ikiyaga cya Albert hari peteroli. Aho yavumbuwe ni hafi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu byatumye umushinga wo kuyicukura utihuta kuko Guverinoma zombi zitumvikanaga ku buryo bwo kubikora.

TotalEnergies izagira uruhare mu bikorwa byo gutunganya aho iyi peteroli izacukurwa, ibyo kuyicukura ndetse no kubaka umuyobora izanyuzwamo ikurwa muri Uganda ikanyura mu Tanzania kugeza igeze ku Nyanja y’Abahinde.

Biteganyijwe ko binyuze muri uyu mushinga abarenga ibihumbi 160 bazabona akazi.Amakuru atangwa n’abahanga agaragaza ko muri Uganda hari peteroli ingana n’utugunguru miliyari esheshatu, gusa izahita ibasha gucukurwa ni utugunguru miliyari 1,4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *