Kiyovu sports imaze gutsinda A S Kigali muri shampiyona [Amafoto]
Ikipe ya A S Kigali imaze gutsindwa na ekipe ya Kiyovu sports club ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wayo wambere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wari waragizwe ikirarane.
Uyu munsi ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium nibwo uyu mukino watangiye nyuma yuko uyu mukino wari wagizwe ikirarane nyuma y’aho AS Kigali isabye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kuwegeza inyuma kuko yari itarakomorerwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kwandikisha abakinnyi kubera ideni yari ibereyemo abakinnyi.
Ikipe y’abanyamugi yari yagerageje gukora uko ishoboye ngo yitware neza dore ko umutoza yari yagirageje kumanura intwaro soze zashobokaga mu kibuga aba barimo ,umuzamu Hakizimana Adolphe ,myugariro Rwabuhihi Aime Placide uherutse gusinyishwa avanwe muri ekipe ya Apr fc ,Nkubana Marc ,Saleh nkirinkindi na rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala .
Uyu ni umwe wari mu mikino ikomeye cyane yaba mu kibuga no hanze yacyo kuko uretse kuba amakipe yombi asanzwe ahangana by’abaturanyi, kuri iyi nshuro byiyongereye kuko Ikipe y’Umujyi iherutse gutwara Emmanuel Okwi wari wazanywe mu Rwanda na Kiyovu Sports ariko bikarangira atayisinyiye.
Ibi byiyongeraho ko mu rwego rwo gutegura abakinnyi neza, AS Kigali yari yakubye inshuro eshanu agahimbazamushyi gashyirwa ku bihumbi 150 Frw kavuye kuri 30 Frw bisanzwe.
Igice cya Mbere cy’uyu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona, cyarangiye Kiyovu Sports inganya na AS Kigali igitego 1-1. Shaban Hussein Tchabalala yafunguye amazamu ku munota wa 15, Tuyisenge Hakim yishyurira Kiyovu Sports ku munota wa 43.
Gusa byaje kurangira Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mikino w’ikirarane cy’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona. Ikipe y’Umujyi yatsindiwe na Hussein Tchabalala, mu gihe Urucaca rwatsindiwe na Tuyisenge Hakim na Mugisha Didier.