Imirwano yongeye gufata indi intera i Masisi hagati ya FARDC na M23
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu habaye imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri DR Congo .
Umwe mu bakozi ba sosiyete sivile ya teritwari ya Masisi yatangaje ko imirwano yumvikanye mu gicuku cyo ku wa gatatu mu misozi yitaruye ‘centre’ ya Bihambwe muri Masisi.
Uyu mukozi utifuje gutangazwa amazina, yavuze ko kugeza ubu “ntituramenya uwateye undi bwa mbere hagati ya Wazalendo na M23”, avuga ko mu gitondo abantu baho bababwiraga ko hacyumvikana amasasu macye, nyuma agahagarara.
Ni mu gihe hashize igihe hari agahenge muri rusange, katangiye ari ak’ibyumweru bibiri mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga(7) kategetswe na Amerika, nyuma u Rwanda na DR Congo na byo byumvikana agahenge katangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ku mirwano ivugwa uyu munsi, Col Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ko nta na rimwe bajya batera FARDC, ko ari yo ibatera bakirwanaho.
Ati: “Ni bobatera ibirindiro byacu…babikora hafi buri munsi…bakarasa ibisasu ahantu hari abasivile kugira ngo batere rubanda ubwoba, icyo duhita dukora ni iki? Biba ngombwa ko twirinda no kurinda abasivile, ni yo ntego yacu, abaturage bagomba kubaho mu mahoro.”
Ku wa mbere w’icyumweru gishize, Thérèse Kayikwamba, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, yabwiye abanyamakuru ati: “Mu by’ukuri tugeze ahashimishije aho agahenge, ku rugero runini, kubahirizwa, rero turakomereza aho kuko agahenge gatuma habaho uburyo bwiza bwo kujya ku bibazo nyakuri.”
Perezida Lourenço yashimiwe n’amahanga kugeza ku kumvikana ku gahenge hagati y’abategetsi b’u Rwanda n’aba DR Congo. Kandi ibiganiro kuri uwo mushinga we byatangiye ejo ku wa kabiri i Luanda hagati y’intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo zihujwe na Angola.
Abategetsi b’u Rwanda bahakana ko Kigali ifasha umutwe wa M23, bavuga ko bitabira ibi biganiro na leta ya Kinshasa kuko u Rwanda rurebwa n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
M23 ivuga ko itarebwa n’ibiganiro birimo kuba cyangwa amasezerano y’agahenge yumvikanyweho hagati y’u Rwanda na DR Congo. Isubiramo ko ishaka ibiganiro bitaziguye na leta ya Kinshasa, ibyo na yo yahakanye ko bitazigera biba.
Mu gihe ibizava mu biganiro bya Luanda byitezwe na benshi, biragoye kumenya uruhande rwatangije imirwano yo kuri uyu wa gatatu, ndetse no kumenya niba ari intangiriro yo kurangira kw’agahenge kamaze hafi amezi abiri kari kishimiwe na leta ya Kinshasa.