Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Tariki ya 21 Kanama mu mateka : Latvia yasabye ubwigenge busesuye

Igihugu cya Lativia yabonye ubwigenge.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1878: Hashinzwe ishyirahamwe ry’abanyamategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizwi ku izina rya American Bar Association.

1959: Perezida Dwight D. Eisenhower wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinye amasezerano yemeza Hawaii nka Leta ya 50 muri Amerika.

1968: James Anderson Jr yahawe umudali w’ishimwe nk’umwirabura wa mbere wabaye umusurikare wa mbere wa Amerika mu mutwe w’abarwanira mu mazi.

1986: Muri Cameroon abantu barenga 1800 bahitanywe n’imyuka yo mu bwoko bwa dioxide de Carbone yari ivuye mu birunga.

217: Ubutegetsi bwa Roma Flaminius yatsinzwe bidasubirwaho na Hannibal Barca mu ntambara yabereye ku kiyaga cya Trasimène.

533: Ingabo z’ubwami bugari bwa Byzantine zitwaje ubwato bw’intambara zahagurutse mu mugi wa Constantinople ziyobowe na Belisarius, zigabye igitero ku ba Vandals muri Africa, zinyura iyo mu Bugereki na Sicily. Vandals ni ubwoko bw’abantu bwabaga mu Budage kera, bukaza kugenda bwimuka ku mugabane w’uburayi bugera aho bukora ubwami muri Espagne, nyuma buza no kwimukira mu majyaruguru y’umugabane w’africa mu kinyejana cya 5.

1529 Ingabo z’ Ubufaransa zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Espagne, bituma zikurwa ku butaka bwo mu majyaruguru y’ubutaliyane, hari mu rugamba rwa Landriano mu gihe cy’intambara ya League of Cognac intambara yarihanganishije ubwami Butagatifu bw’Abaromani n’ubwami bwa Habsburg Spain.

1582: mu bihe byiswe Sengoku mu Buyapani ibihe byari byuzuyemo imvururu no kutumvikana mu ngabo z’igihugu, Oda Nobunaga, wari umwami ukomeye cyane (Japanese daimyōs) yahatirijwe kwiyahura n’umu general we w’umusamurayi yizeraga cyane Akechi Mitsuhide. Ibi byabereye mu rusengero rwa Kyoto, maze bihiga bishyira iherezo ku bwami bwa Nobunaga washakaga kunga abayapani.

1615: Hasinywe amasezerano ya Asti yatumye hagaruka amahoro hagati ya Espagne n’umwami wa Savoie ku bijyanye no gusimburana ku ngoma .

1734: I Montreal muri New France ibice byo muri America ya ruguru byakolonejwe n’ Ubufaransa, umucakara waruzwi ku mazina y’igifaransa ya Marie-Joseph Angélique yahanishijwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guteza ishya ry’umugi wa Montreal.

1788: Ku itariki nk’iyi ya 21 Kamena Leta ya New Hampshire yemeye itegekonshinga rigenga Leta zunze nubumwe za America, ihita iba Leta ya 9 mu zigize Leta zunze ubumwe z’america.

1798: Ingabo z’ibihugu z’u Bwongereza zatsinze imitwe yo muri Espagne mu ntambara ya Vinegar Hill.

1900: Mu kiswe Boxer Rebellion, Boxer Uprising cyangwa Yihetuan Movement imyigaragambyo ihutaza yo kwamagana abanyamahanga, Ubukristi n’ubukoloni mu Bushinwa yabayeho hagati y’umwaka w’1899 n’ 1901. Ubushinwa bwatangaje intambara kuri Leta zunze ubumwe z’ America, Ubwami bw’Abongereza, Ubudage, Ubufransa n’ubuyapani ku itegeko ryari ryatanzwe n’umwamikazi w’abami Empress Dowager Cixi.

1991: Latvia yasabye ubwigenge busesuye nyuma yo guterwa n’Abasoviyete.

2001: Umuryango utabara imbabare watangaje ko muri Tajikistan hari amapfa akomeye, ndetse basaba amahanga gutanga imfashanyo muri Tajikistan na Uzbekistan.

2007: Inkubi y’umuyaga yiswe Dean yibasiye agace ka Costa Maya muri Mexico ufite umuvuduko wa kilometero 266 ku isaha.

Abavutse kuri uyu munsi

1963: Umwami Mohammed IV wa Maroc.

1973: Sergey Brin, umwe mu bashinze google, urubuga rwa mbere ku isi mu gusurwa n’abantu benshi.

1988: Paris Bennet, umuririmbyi w’Umunyamerika akaba yaranageze mu cyiciro cyanyuma cy’amarushanwa yo kuririmba ya American Idols.

Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi

1271: Alphonse de Toulouse, umwana w’umwami Louis VIII w’u Bufaransa.

2000: Daniel Lisulo, Minisitiri w’intebe wa Zambiya.

2010: Nancy Dolman, umukinnyi wa film ukomoka muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *