
António Guterres ,Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye asanga Afrika ikwiye guhabwa intebe ihoraraho mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi nk’imwe mu mpinduka zo gukosora akarengane kagiye kibasira uyu mugabane.
Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye yasabye akanama gashinzwe umutekano ku isi (UNSC) kuvugurura imiterere avuga ko yataye igihe no guha Afurika icyicaro gihoraho ku meza, ashimangira ko uyu mugabane udahagarariwe.
Ku wa mbere, ubwo yaganiraga n’inama njyanama mu kiganiro mpaka cyo ku rwego rwo hejuru, umunyamabanga mukuru Antonio Guterres yavuze ko abagize UNSC bananiwe kugendana n’isi ihinduka.
Ati: “Ntidushobora kwemera ko uru rwego rushinzwe amahoro n’umutekano ku isi rudafite ijwi rihoraho ku mugabane w’abaturage barenga miliyari… kandi ntidushobora kwemera ko ibitekerezo bya Afurika bidahabwa agaciro ku bibazo by’amahoro n’umutekano, haba ku mugabane ndetse no ku isi hose. ”.
Today, I addressed the @UN Security Council on the urgent need for #UNSC reform, emphasizing the historical injustice of Africa's underrepresentation.
— UN GA President (@UN_PGA) August 12, 2024
We must reflect the world as it is, not as it was 80 years ago.
The credibility of the UN depends on meaningful change.
I… pic.twitter.com/Jkozt3YCJ8
UNSC igizwe n’abanyamuryango 15 harimo abanyamuryango batanu bahoraho bafite ububasha bwo guhagarika icyaba cyose ku isi harimo – Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya, Amerika n’Ubwongereza – .
Imyanya 10 irimo imyanya itatu y’ibihugu bya Afurika; bibiri kuri Aziya-Pasifika, Amerika y’Epfo na Karayibe, n’Uburayi bw’Uburengerazuba n’ibindi bihugu; n’umwe wo mu Burayi bw’i Burasirazuba.
Muri Gicurasi, UNSC yasabye uruhare rw’ibihugu bya Afurika gushimangirwa mu gukemura ibibazo by’umutekano ku isi ndetse n’iterambere ry’umugabane.