HomePolitics

Amerika yahaye amato y’intambara Israel mu rwego rwo kwirinda ibitero bya Iran

Amerika yohereje ubwato bw’intambara buherekejwe na za misile mu burasirazuba bwo hagati, kubera ko amakimbirane akomeje kwiyongera muri aka karere.

Iki cyemezo cyije mu rwego rwo gusubiza ubwoba bw’amakimbirane n’umwuka mubi w’intambara ukomeje gututumba mu karere, nyuma y’iyicwa ry’abayobozi bakuru ba Hezbollah na Hamas.


Minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, yavuze kandi ko indege z’intambara kabuhariwe nazo zigomba kwerekeza muri ako gace vuba , Ibi biranerekana ko Amerika yiyemeje gufasha no kurinda Isiraheli igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa na Irani , Bwana Austin avuga ko Amerika izatera intambwe zose zishoboka kugira ngo irengere inshuti yayo [israel].


Irani ikurikiranirwa hafi kuko isaha ku isaha ishobora kuzagaba igitero cyo kwihorera iyicwa ry’umuyobozi mukuru wa politiki wa Hamas, Ismail Haniyeh muri Tehran ku ya 31 Nyakanga.Abanyayirani bashinja Isiraheli kuba yariciye Bwana Haniyeh ku butaka bwabo, kandi bahize ko bazamuhorera , Isiraheli ntacyo yavuze kuri ubu bwicanyi ariko abantu benshi bemeza ko yari inyuma yayo.


Ku cyumweru, Pentagon yatangaje ko Bwana Austin yohereje muri ako karere n’ubwato bwa misile , yanategetse kandi itsinda ry’abatwara, ritwaye indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35C, kwihutira kugerayo.

sub marines za amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *