Watch Loading...
HomePolitics

Intambara ya Ukraine n’uburusiya : ingabo za Ukraine zimaze kugera mu bilometero 30 ku butaka bw’uburusiya

Ingabo za Ukraine zamaze kugera muri kilometero 30 imbere mu gihugu cy’u Burusiya, mu gitero cya mbere cyijyeza kure cyane mu Burusiya kandi gikomeye cyane kibayeho kuva Uburusiya bwatangira igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare mu 2022.

Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Ukraine yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abasirikare babarirwa mu bihumbi barimo kurwana muri icyo gikorwa (opération), abo bakaba barenze igitero gito mbere cyari cyatangajwe n’abashinzwe kurinda umupaka b’Uburusiya.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko abasirikare babwo barwanye n’abasirikare ba Ukraine hafi y’ibyaro bya Tolpino na Obshchy Kolodez, mu gihe igitero cya Ukraine mu karere ka Kursk cyinjiye mu munsi wa gatandatu.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryacyeye, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye bwa mbere mu buryo butaziguye icyo gitero. Yavuze ko ibitero 2,000 byambukiranya umupaka byagabwe n’Uburusiya bivuye mu karere ka Kursk kuri iyi mpeshyi.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya Maria Zakharova yashinje Ukraine “gutera ubwoba abaturage b’abanyamahoro b’Uburusiya”.

Ibi bije nyuma y’uko ,Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeye ku nshuro ya mbere ko ingabo z’igihugu cye ziri kugaba igitero cyambukiranya imipaka mu karere ka Kursk gaherereye mu burengerazuba bw’Uburusiya.


Ku wa gatandatu, mu ijambo rye ryaciye kuri videwo yatambukijwe ku gitangazamakuru cy’igihugu, Bwana Zelensky yavuze ko ingabo za Ukraine ziri kurwana intambara ku butaka bw’abagizi ba nabi [Uburusiya] .

Ku wa kabiri, igisirikare cya leta ya Kyiv cyagabye igitero gitunguranye, ndetse gikomeye cyane mu birometero birenga 10 uvuye ku umupaka wa Ukraine mu gihugu cy’u Burusiya iki igitero gifatwa nk’ igikomeye cyigabwe kuva leta ya Moscou yatangira gutera Ukraine muri Gashyantare 2022.


Gusa kurundi ruhande ,abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko muri Ukraine, umurwa mukuru Kyiv n’utundi turere twinshi twagabweho igitero cya drone n’Uburusiya mu rukerera rwo ku cyumweru .Mu ijambo rye, Perezida Zelensky yashimiye ingabo za Ukraine, anavuga ko yaganiriye kuri iki gikorwa n’umuyobozi mukuru w’ingabo muri iki gihugu Oleksandr Syrskyi.


Kugeza ubu Uburusiya bwahanganye n’ikibazo cyo guhagarika ibi bitero bya Ukraine, aho abantu barenga 76,000 bimuwe mu karere ka Kursk ndetse n’ubutegetsi bwo kurwanya iterabwoba bwashyizweho mu turere dutatu duhana imbibi n’aka karere.

Ibi bivuze ko abayobozi bo mu turere twa Kursk, Belgorod na Bryansk bashobora kugabanya urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka no gukoresha terefone nk’izindi ngamba ,Iyi mirwano yasaga nkaho ikomeje mu ijoro ryo ku wa gatandatu, aho guverineri wa Kursk, Aleksei Smirnov, yatangaje mu gitondo cyo ku cyumweru ko hari abantu bakomeretse mu gitero cy’ubuhemu cya Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *