Paper Talk[Europe]: Arsenal irashaka Kingsley Coman, ahazaza ha Virgil van Dijk usigaje umwaka umwe muri Liverpool!
Rutahizamu wa Brentford Ivan Toney akomeje kwifuzwa na ma ekipe yo muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia, ikipe ya Al-Ahli niyo ifite amahirwe menshi yo gutwara uyu Mwongereza w’imyaka 28 . (Fabrizio Romano)
Chelsea iri mu biganiro byo kugarura Umunya- Portugal Joao Felix, 24, nyuma yo gusoza amasezerano y’intizanyo mu ikipe ya Barcelona nka bimwe mu bigize umugambi wigurishwa rya Conor Gallagher, 24 muri Atletico Madrid. (Fabrizio Romano)
Stuttgart ikomeje ibiganiro na rutahizamu w’umunya- Albania Armando Broja kuburyo yamutwara mu buryo bw’intizanyo nyuma yo kubuzwa kongera gukoresha ibikoresho by’ikipe . (Sky Sports Germany)
AC Milan ikomeje gutekereza gutira umusore w’ikipe ya Roma rutahizamu Tammy Abraham w’imyaka 28 , gusa igomba ku muhanganira nama ekipe yo muri Premier League arimo Bournemouth, Everton and Leicester City. (Calciomercato – in Italian)
Nottingham Forest yanze ubusabe bwa Atalanta kuri Neco Williams, 23 aho yifuza arenga 20m euros (£17.1m) kuri uyu musore ukomoka mu gihugu cya Wales. (Fabrizio Romano)
Virgil van Dijk myugariro wa Liverpool usigaje umwaka umwe muri iyi kipe y’umutoza Arne Slot yatangaje ko uko amasezerano ye ameze kugeza ubu ntakigomba guhinduka bimuha amahirwe menshi yo gusoka. (Liverpool Echo)
Manchester United yamaze kumvikana na Aaron Wan-Bissaka umwongereza w’imyaka 26 ko bagomba gutandukana akerekeza mu ikipe ya West Ham United. (Mail)
Umunya-Brazil Ederson Santana de Moraes, 30, ntago azerekeza muri Saudi Arabia nyuma yo kugirana ibiganiro na Pep Guardiola bakemeranya ko azaguma muri Manchester City . (Mirror
Leicester City yamaze gutanga ubusabe bw’ayo mu ikipe ya Panathinaikos bufite agaciro ka £23.2m kuri rutahizamu Fotis Ioannidis mu gihe kandi ikomeje n’ibiganiro n’umunya- Ivory Coast Wilfried Zaha, 31, wa Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey. (Telegraph – subscription required)
Brentford yamaze kumvika n’umunya- Sweden ukina hagati mu kibuga Jens Cajuste kuva muri ekipe ya Napoli ku ntizanyo y’igihe kirekire harimo itegeko ryo kuzamugura £10m asoje ayo amasezerano y’intizanyo . (Football Insider)
Borussia Dortmund yegereje gusinyisha Umudage w’imyaka 21 Maximilian Beier wa Hoffenheim akaba ahagaze 30m euros (£25.7m). (Sky Sports Germany)
Arsenal irategura gusinyisha ku ntizanyo Umufaransa Kingsley Coman w’imyaka 28 n’imugihe Bayern Munich nayo y’iteguye kurekura uyu mababa wayo nyuma yo kugura Michael Olise. (Football Insider)