General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : Iraq yigaruriye Kuwait ndetse iyiyomekaho naho Artur da Silva Bernardes abona izuba

Artur da Silva Bernardes

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1605: Hashinzwe Umujyi wa Oulu, uherereye muri Finland, ushinzwe n’uwitwa Charles IX of Sweden.

1908: Wilbur Wright, Umuvandimwe wa Orville yakoze urugendo rwe rwa mbere mu ndege, yagurukiye ahitwa Le Mans mu Bufaransa, uru ni rwo rugendo rwakozwe ku mugaragaro n’abavandimwe babiri bazwi cyane nka Wright brothers.

•1846: Habaye inama yo gutora Papa wa Kiliziya Gatorika, nyuma y’urupfu rwa Papa Gregory XVI wapfuye tariki ya mbere Kanama 1846.

Abakaridinali 50 muri 62 bari bagize icyitwa College of Cardinals bateraniye mu ngoro ya Quirinal baza gutora umu Papa mushya Papa Pius IX watangiranye inshingano nshya zitari ukuyobora Kiliziya gaturika ahubwo zirimo no kuba umuyobozi wa guverinoma ya Leta ya Vatikani.

Papa Pius IX yayoboye Kiliziya mu gihe kigera ku myaka hafi 32 igihe kirekire kurusha abandi ba Papa babayeho.

1897: Hashyizwe umukono ku masezerano yo kongera Leta ya Hawai kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1963: Cosmonaut Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu kirere mu cyogajuru cy’Abarusiya Vostok 6.

1976: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwakorewe abana b’abanyeshuri nyuma y’uko abanyeshuri 15000 bagiye mu muhanda mu myigaragambyo idahutaza, hanyuma polisi ikabateramo amasasu.

1991: Hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

1945: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) yatangaje ko igiye kugaba intambara ku Buyapani, URSS ihita itangira amayeri ya gisirikare yo kwigarurira u Buyapani yise Manchurian Strategic Offensive Operation.

1949: Bhutan yatangiye kwigenga.

1960: Intara ya Kasai y’Amajyepfo yiyomoye kuri Congo Kinshasa biturutse ku mvururu zishingiye kuri politiki, iyi ntara isa n’iyiganye iya Katanga na yo yari yari yarayobotse inzira yo kwigenga.

1967: Hashinzwe ishyirahamwe rihuza ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo ASEAN (Association of Southeast Asian Nations) rishingwa n’ibihugu bya Indonesia, Malaysia, Philippines, Singapore na Thailand.

1968: Jurō Wada ku nshuro ya mbere yashoboye kwimura umutima w’umuntu ibasha kuwutera mu wundi.

1990: Iraq yigaruriye Kuwait ndetse iyiyomekaho, ibi byaje kuba imbarutso y’intambara yo mu kigobe.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1875: Artur da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil.

1879: Bob Smith, Umunyamerika washinze Alcoholics Anonymous, Sosiyete igamije guteza imbere inganda z’abakora ibinyobwa bisindisha.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi:

2005: John H. Johnson, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika.

06 Sesshu Toyo, Zen monk, yapfiriye i Yamaguchi mu Buyapani afite imyaka 86

1553 Girolamo Fracastoro, umuganga wumutaliyani .


1555 Oronce Finé, umuhanga mu mibare w’umufaransa .


1588 Alonso Sánchez Coello, umunyamerika.


1604 Horio Tadauji, intwazangabo y’Abayapani .


1616 Cornelis Ketel, ’umudage w’umusizi.


1631 Konstantinas Sirvydas, umwanditsi w’amagambo wa Lituwaniya .


1694 Antoine Arnauld [le grand Arnauld], umunyamategeko w’umufaransa, yapfuye afite imyaka 82.


1746, Francis Hutcheson, umuhanga mu bya filozofiya wo muri Irilande-Scots mu gihe cyo kumurikirwa kwa Scottish, yapfuye afite imyaka 52

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *