Watch Loading...
HomePolitics

intambara y’uburusiya na Ukraine : Uburusiya bwatangaje ibihe bisanzwe nyuma y’igitero Ukraine iherutse kugaba kuri iki gihugu

Amabwiriza y’ibihe bidasanzwe yatangajwe mu ntara ya Kursk mu Burusiya, kubera igitero Ukraine iherutse kugaba kuri iki gihugu cyatangiye ejo ku wa gatatu.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri, abasirikare bagera ku 1000, baherekejwe n’ibimodoka 11 by’intambara bitamenwa n’amasasu asanzwe n’izindi modoka za gisirikare zirenga 20, bagabye igitero mu Burusiya, hafi y’umujyi wa Sudzha, nk’uko bivugwa na leta y’Uburusiya.

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu, umuvugizi Oleksiy Honcharenko wa Ukraine, yavuze ko igisirikare cya Ukraine cyigaruriye agace ka Sudzha gacukurwamwo gaze, ahari ikigo gikomeye gitwara gaze kiyivana mu Burusiya kiyitwara mu bihugu by’Ubumwe bw’uburayi iciye muri Ukraine,aho ni ho honyine hacishwa gaze y’Uburusiya ijanwa mu bihugu by’Ubumwe bw’uburayi.

Umuyobozi w’iyo ntara, Alexei Smirnov, avuga ko iyi ngingo yo gushyiraho ibihe bidasanzwe ari nkenerwa mu rwego rwo kwirinda inkurikizi z’ingabo z’umwanzi zinjiye muri ino ntara,abayobozi b’Uburusiya bavuga ko abasivire nibura batanu bishwe abandi 31 barakomereka, batandatu muri bo bakaba ari abana, baburiya ubuzima ubwo Ukraine yagabaga iki gitero.

Ukraine ntacyo irashyira ku mugaragaro kandi n’aho izi ngabo zayo zahishe ntihazwi neza gusa kugeza ubu igisirikare cy’Uburusiya kivuga ko cyakomeje umutekano w’ikigo gitanga ingufu za nikileyeri cya Kursk, cyiri mu birometero 70 mu uburengerezuba bwa Sudzha.

Amakuru ya nyuma aheruka gutangwa n’ikigo gikurikiranira bugufi intambara cya Institute for the Study of War, avuga ko amashusho cyagenzuye kuva mu minsi ibiri ishize, yerekanaga ibimodoka by’intambara bya Ukraine byari byinjiye kugeza mu birometero 10 uvuye ku butaka bw’intara ya Kursk.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *