HomePolitics

Perezida Museveni yabwiye urubyiruko rushaka kwigaragambiriza muri Uganda ko ruzaba ruri gukina n’umuriro

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yihanangirije abigaragambyaga ko “bazakina n’umuriro” nibaramuka bakomeje gahunda yo gukora urugendo rwo kurwanya ruswa mu nteko ishinga amategeko ku wa kabiri.


Abasore n’inkumi b’abagande bari gutegura urugendo ku mbuga nkoranyambaga basaba ko ruswa ihagarara muri guverinoma.Bivugwa ko batijwe umurindi na bagenzi babo bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya, bateguye imyigaragambyo rusange yatumye Perezida William Ruto areka gahunda yo kongera imisoro.


Mu ijambo yatangiye kuri televiziyo, Bwana Museveni yihanangirije abategura Uganda ko imyigaragambyo yabo iteganijwe itazihanganirwa. aho yagize ati:“Duhugiye muri gahunda zigamije kongera imibereho myiza y’abaturage… abandi baraho barashaka kuduhungabanya gusa mumenye ko murimo gukina n’umuriro kuko tudashobora kukwemerera ko muduhungabanya.


Bwana Museveni ashinjwa n’abamunenga kuba yarayoboye Uganda akoresheje igitugu kuva yafata ubutegetsi mu 1986, ariko abamushyigikiye bamushimira ku kuba yarongereye umutekano muri iki gihugu giherereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.Museveni kandi yashinje bamwe mu bateguye iyi myigaragambyo guhora bakorana n’abanyamahanga mu guteza akaduruvayo muri Uganda. nubwo atasobanuye neza abo aribo.


Polisi yari yatangaje mbere ko yanze gutanga uruhushya rwo gukora iyi myigaragambyo nubwo umwe mu bayobozi bakuru bigaragambyaga babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bazakomeza ibi bikorwa.

aho yagize ati:”Ntabwo dukeneye uruhushya rwa polisi rwo gukora imyigaragambyo y’amahoro. Ni uburenganzira bwacu duhabwa n’itegeko nshinga “, nk’uko Louez Aloikin Opolose yabivuze.


Ibi bije byiyongera ku kuba Guverinoma y’Ubwongereza na Amerika zafatiye ibihano bibuza kujya mu Bwongereza no muri Amerika. umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, witwa Anita Annet Muri, mu ntangiriro zuyu mwaka nyuma yo gushinjwa ruswa nubwo yahakanye aya amakosa yose.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *