General Today in HistoryHome

Uyu munsi mu mateka :  Amashyaka ya gisosiyalisite yabonye intsinzi mu Bufaransa mu matora y’abadepite naho  Havutse Jean-Paul Sartre abona izuba

Mu mwaka wo mu 1905: Havutse Jean-Paul Sartre, umufilozofi akaba n’umwanditsi ukomoka mu Bufaransa.

uyu munsi tariki 21 Nyakanga ni umunsi wa 203 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 163 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa, abandi babaherekeje bafite imipanga yo kurwana.

Bimwe mu byaranze itariki ya 21 Kamena mu mateka :

217 mbere ya yesu : Ubutegetsi bwa Roma Flaminius bwatsinzwe bidasubirwaho na Hannibal Barca mu ntambara yabereye ku Kiyaga cya Trasimène.

1307: Hatangiye Ubwami bwa Qaïchan bwari bufitemo izina rya Külüg Khan.

356 mbere y’ivuka rya Yezu: Urusengero rwa Artemis rwari muri Ephesus, kimwe mu bintu 7 bitangaje byabayeho mbere y’ivuka rya yezu, rwasenywe n’aba arson.


365: Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu gihugu cya Misiri, iyi Tsunami yari itewe n’umutingito ukarishye wari ku gipimo kingana n’umunani(8)ugendeye ku bipimo bya Richter, Iki kiza cyahitanye abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, abandi bagera ku bihumbi bitanu bava mu byabo.

1831: Himitswe Leopold I, umwami w’u Bubiligi, ni we mwami wa mbere w’igihugu cy’u Bubiligi.

1615: Hasinywe amasezerano ya Asti yatumye hagaruka amahoro hagati ya Espagne n’umwami wa de Savoie ku bijyanye no gusimburana ku ngoma.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Colonel Claus von Stauffenberg na bagenzi be bari bafatanyije umugambi wo gushaka kwica Adolf Hitler ku itariki ya 20 Nyakanga 1944 ubwo hari nk’ejo hashize, biciwe i Berlin, mu gihugu cy’u Budage.

1791: Umwami Louis XVI yafatiwe i Varennes.

1798: Ingabo z’u Bwongereza zatsinze imitwe yo muri Espagne mu ntambara ya Vinegar Hill.

1981: Amashyaka ya gisosiyalisite yabonye intsinzi mu Bufaransa mu matora y’abadepite.


1954: Mu ntamabara ya mbere ya Indochina cyangwa ya Vietnam, I Geneva habereye inama yemeza ko Vietnam icikamo ibice bibiri, biba ibaho rya Vietnam y’epfo na Vietnam ya ruguru.

1960: Sirimavo Bandaranaike, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Sri Lanka, ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya mu mateka y’isi.


1977: Hatangiye intambara yamaze iminsi ine, yahuje igihugu cya Misiri na Libya.


1983: Bwa mbere mu mateka y’isi, hagaragaye igipimo gito cy’ubushyuhe mu buryo bukabije, ubu butita bwari ku gipimo cya -89.20 C.

2005: Ibisasu bine bya bombe byavumburiwe rimwe, mu gihugu cy’u Bwongereza mu Mujyi wa London, ahahurira abagenzi. Ibi bitero byateguwe nyuma y’iminsi mike hakozwe ibindi bitero by’abiyahuzi. Hakivumburwa ibi bisasu, polisi y’u Bwongereza yaje no gufata abakekwaho kuba aribo byihebe byari byateguye ibi bitero.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga mu mateka:

1933: John Gardner,umwanditsi w’ibitabo by’inkuru ndende, imyandiko n’ubusesenguzi ukomoka muri America.

1939: John Negroponte, wabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe.

1972: Korey Cooper, umuririmbyi ukomoka muri leta zunze ubumwe z’amerika.


1989: Chelsie Hightower, umubyinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze z’Amerika.

1905: Havutse Jean-Paul Sartre, umufilozofi akaba n’umwanditsi ukomoka mu Bufaransa.

1947: Chirine Ebadi,umwavoka ukomoka muri Iran wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro 2003.

1955: Michel Platini, umuyobozi wa FIFA.

1961: Gess, umwanditsi w’inkuru zishushanyije (bande dessinée) ukomoka mu Bufaransa.

1964: Patrick Lowie, umwanditsi ukomoka mu Bubiligi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 21 Nyakanga:

223: Liu Bei, Umwami w’Abami w’ubwami bwa Shu.

1305: Venceslas II, Umwami wa Bohême n’uwa Pologne.

1377: Édouard III, Umwami w’u Bwongereza kuva 1327.

1558: Pierre Strozzi, Maréchal ukomoka mu Bufaransa.

1914: Umusirikare waharaniye amahoro ukomoka muri Autriche wahawe igikombe cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro mu 1905.

1957: Johannes Stark, Umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Budage wahawe igihembo cya Nobel mu 1919.

1967: Albert John Lutuli, uzwi cyane ku izina ry’Abazulu rya Mvumbi, yari umwarimu n’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yabaye Perezida w’ishyaka rya ANC (the African National Congress), yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

2004: Edward B. Lewis, umuhanga w’umunyamerika mu bumenyi bujyanye n’uruhererekana ruba hagati y’ibinyabuzima(Genetics), dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Daniel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *