HomePolitics

India : abavoka ibihumbi n’ibihumbi bari kwigaragambiriza uburyo amategeko ari gushyirwaho na Leta

Kuri uyu wa mbere, abanyamategeko babarirwa mu bihumbi mu murwa mukuru w’Ubuhinde bigaragambije bamagana ivugururwa ry’amategeko ahana ibyaha byakorewe mu murimo ndetse banamagana uburyo bw’iburanisha ry’urukiko.


Benshi muri aba banyamategeko barakajwe n’amategeko mashya yaje ku ya 1 /Nyakanga yagura ububasha bwa polisi kugira ngo abantu bafungwe mbere y’urubanza kandi rikanategeka abacamanza gutanga imyanzuro y’urubanza kandi yanditse mu minsi 45 ya nyuma y’urubanza rurangiye.

Guverinoma ya Minisitiri w’intebe Narendra Modi yemeje impinduka zirimo n’igihano cy’urupfu ku cyaha cyo gufata ku ngufu abagore bari munsi y’imyaka 18 .


Gusa ariko inzego z’abavoka, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abarwanashyaka bayo basabye ko ibi bikwiye guhagarara, bavuga ko izi impinduka zizaha abapolisi ububasha bukabije bwo guhonyora rubanda ibi binaza byongera ndetse igitutu kuburabera bijyanye n’uko abanyamategeko bagerageza gusobanura no guhangana n’amategeko mashya adahwema gushyirwaho muri iki gihugu umunsi kumunsi.


Sharma, umuvugizi w’amashyirahamwe y’abavoka mu nkiko zose z’akarere ka Delhi nawe yatangaje ku mugaragaro ko kuri uyu wa mbere, NC, abanyamategeko bo mu nkiko ndwi z’intara zikikije New Delhi bitabiriye imyigaragambyo.


Ku wa mbere, urukiko rw’intara rwa Patiala rwa New Delhi rwiriwe rwatuje cyane kuruta uko byari bisanzwe kuri uyu wa mbere ubwo Reuters yarusuraga. Umwe mu bayobozi b’urukiko, yavuze ko imanza nyinshi zitigeze ziburanishwa kandi abanyamategeko basaba ko zikomeza gusubikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *