FootballHomeSports

Nta Guy Bukasa  muri Rayon Sports , Ubuyozi bwa Rayon Sports bwanyomoje amakuru y’umutoza mushya wavugwagamo!

Umunye-Congo Guy Bukasa  watozaga ikipe ya AS Kigali mu mwaka ushizwe w’Imikino byavugwaga ko ari munzira zinjira muri Rayon Sports  ayo makuru yabeshyujwe ahubwo Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza mushya.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kutagira umwaka mwiza w’Imikino wa 2023-2024 aho yasoje nta gikombe na kimwe itwaye  mu bikomeye mu Rwanda haba icy’amahoro cyangwa  icya shampiyona  byanatumye ihitamo gutandukana n’uwari umutoza wayo Umufaransa Julien Mette.

Nyuma yaho iy’ikipe ifatwa nk’imwe muzifite abafana benshi hano mu Rwanda  yatangiye kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’Imikino  aho yazanye abakinnyi bamwe basanzwe bakina mu Rwanda ndetse n’abo hanze y’u  Rwanda ubu ikiri kwibazwa n’ugomba gutoza iy’ikipe yambara ubururu n’umweru mu mwaka utaha w’imikino.

Muntangiro hagiye havugwa abatoza benshi biganjemo n’abamwe mu baciye muri iy’ikipe mubihe bitandukanye ariko byumwihariko uwashyizwe mu  majwi cyane ni Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka “ Robertinho”  waciye muri iy’ikipe mu mwaka wa  2018 kugeza 2019  gusa bikavugwa ko barigupfa amafaranga aho Robertinho yifuza asaga ibihumbi icumi bya Amadorali($10K).

 Ku munsi wejo nibwo hakwirakwiriye amakuru  avuga ko Umunye-Congo Guy Bukasa   yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza m’umwaka utaha w’Imikino  ku masezerano y’umwaka umwe uyu mutoza watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Gasogi United , Rayon Sports  yagezemo muri Kamena 2021 ndetse na AS Kigali  yatozaga mu mwaka w’Imikino warangiye.

Ayamakuru ntago yakiriwe neza na bakunzi bikipe ya Rayon Sports bavuga ko atari ku rwego rwa Rayon Sports bakurikije imyitwarire yagize mu makipe atandukanye yatoje mu Rwanda  gusa nyuma yo gukwira kwira kwayo makuru ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarayanyomoje nk’uko amakuru agera kuri Daily Box abivuga byatumye benshi mu bafana bikipe ya Rayon Sports biruhutsa.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’Imikino aho imaze kugura abakinnyi barimo Niyongira Patient bavanye mu ikipe ya  Amagaju Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” bavanye muri Gorilla FC, Abdul Rahman Rukundo wavuye nawe mu Amagaju  Richard Ndayishimiye wavuye muri Muhazi United ndetse na bandi barimo na Abanyamahanga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *