Paper Talk[Rwanda&Africa]: Muri shampiyona ya Tanzania hagiye gukoresha VAR, Abareyo bagiye kwibonera abakinnyi babo bashya mu mukino wa gicuti!
Imani Kajula agiye kuva kunshingano zokuba Chief Executive Officer(CEO) w’Ikipe ya Simba SC yomu gihugu cya Tanzania bisobanuyeko hagiye gushakwa undi mushya arinaho hashobora kuba haravuye ibihuha bijyana Uwayezu François Regis akaba Vice Chairman wa APR FC muri Simba SC.(#MickyJr)
Impuzamashyirahamwe y’umupirwa w’amaguru muri Africa “CAF” yashyizeho itariki ya 25 Nyakanga 2024 nk’umunsi ntarengwa wokuba amakipe azakina imikino Nya-Africa ya CAF Champions League na Confederations Cup yamaze kugatanga itariki ,igihe na masitade kumikino yayo y’ibanze muri ayabarushanwa ya 2024-2025.(#CAF)
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tanzania mu mwaka utaha w’Imikino biteganyijweko hazakoreshamo uburyo bwa mashusho bufasha abasifuzi mu gufata ibyemezo aribwo buzwi nka Video Assistant Referee (VAR) busanzwe bukoreshwa mu marushanwa akomeye kurwego rw’isi.(#MickyJr)
Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika, Ni irushanwa ryabereye mu gihugu cya kameruni (Cemeroon) umwaka ushize muri Kanama.(#Kigali To Day)
Ikibazo cy’abanyezamu cyahagurukije Higiro Thomas na FERWAFA batangira gushaka impano nshya, Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) n’Irebero Goalkeeper Training Center, irerero ryashinzwe n’umutoza Higiro Thomas batangiye gushaka impano nshya z’abanyezamu mu rwego rwo gukemura ikibazo cyabo cyatangiye kugaragara.(#Igihe)
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekeje muri ½ cy’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Burasirazuba bwa Afurika no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024, nyuma yo kunganya na SC Villa ibitse Igikombe cya Shampiyona ya Ouganda igitego 1-1, maze yuzuza amanota 7/9 iyoboye itsinda, wari umukino wa gatatu wo mu Itsinda rya gatatu [C] Ikipe ya APR FC yesuranagamo na SC Villa yo muri Ouganda.(#KGLNews)
Darko Nović utoza APR FC yasobanuye impamvu atari gukinisha abakinnyi bashya, Umutoza w’ikipe ya APR FC umunya-Serbia Darko Nović, yatangaje ko kuza batinze no kutagaragaza imbaraga nka bagenzi babo, ari cyo kiri gutuma abanyamahanga bashya iyi kipe iheruka kugura batari kugaragara mu kibuga nkuko abafana bakabyifuje.(#Igihe)
Mu rwego rwo kwirinda kuzagirwaho n’ingaruka mbi kubera ibyo kurya batamenyereye byo mu Bufaransa, abakinnyi bahagarariye Kenya mu mikino Olempike bahisemo gutwara iby’iwabo kandi bakanitekera, Harabura iminsi 10 gusa imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mikino itandukanye igatangira kubera i Paris mu Bufaransa, aho abakinnyi 83 aribo bahagarariye Kenya mu byiciro bitandatu.(#Igihe)
Icyumvirizo ku hazakubitwa umwotso muri Siporo Nyarwanda mu myaka itanu iri imbere, Leta yakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato muri siporo zose aho gahunda zitandukanye zirimo kubaka amarerero no kuyashakira abaterankunga byakozwe kugira ngo bigerweho.(#Igihe)
Icyo Regis Uwayezu wa APR FC avuga ku kwerekeza muri Simba SC, Vice Chairman wa APR FC, Uwayezu François Regis yahakanye amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Simba SC kuyibera umuyobozi (CEO), Inkuru zavugaga ko Uwayezu François Regis akaba Vice Chairman wa APR FC ari we ugomba kuba CEO mushya wa Simba Sporting Club yo muri Tanzania asimbura Iman Kajula.(#Isimbi)
Ibanga ryatumye Patriots BBC yongera kwisubiza umwanya wa mbere, Abakunzi ba Basketball y’u Rwanda bakomeje kwibaza ikipe izahagarika Patriots BBC imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona ibura ine ngo irangire.(#Igihe)
Nyuma y’uko haramakuru yanditse n’ibitangazamakuru byinshi avugako umutoza wa AS Kigali Umunye-Congo Guy Bukasa yabayamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports gusa ubuyobozi bw’iyikipe bwagaragaje ko ayamakuru aribinyoma byambaye ubusa ndetse ko kugezubu bakiri mu gushaka undi mu toza.(#DailyBox)
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje umukino wa gicuti uteganyijwe tariki ya 20 Nyakanga 2024 uzabahuza n’ikipe ya Gorilla FC ukazabera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa cyenda z’amanywa iy’ikipe yambara ubururu n’umweru yanavuzeko abafana bayo bazaboneraho no kubona abakinnyi bashya bikipe yabo.(#RayonSports)